RDB Yabonye Ibiro Bishya

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi mukuru wa RDB.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board, cyabonye ibiro bishya biri muri Nyarugenge ahateganye na Katedelari ya Mutagatifu Mikayile( Saint Michel).

Mu mezi make ashize, iki kigo cyavuye aho cyari gisanzwe gikorera mu Karere ka Gasabo ahitwa ku Gishushu nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo inyubako cyakoreragamo itari yujuje byayishyiraga mu kaga.

Itangazo iki kigo cyashyize kuri X rivuga ko ishami ryayo rishinzwe gutanga serivisi zikomatanyije (One Stop Center) rizajya rikorera mu nzu ibanza y’aho inyubako yose yubatse.

Iri ku muhanda KN 69 Street uri muri Nyarugenge.

Hagati aho, ibigo bibiri bishingiye kuri RDB ari byo Rwanda Convention Bureau na Rwanda Mining Board byo ntibirabona aho bikorera gusa RDB itangaza ko ibyabyo bizamenyekana mu gihe gito kiri imbere.

Uru rwego rwimukiye mu Kiyovu hafi ya Saint Michel
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *