Uruganda Rubyaza Nyiramugengeri Amashanyarazi Ryapfiriye Leta Ubusa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Uruganda rwa nyiramugengeri.

Ubwo yagiraga icyo abaza ba Minisitiri babiri Sena yari yatumije ngo bayibwire aho iby’inganda mu Rwanda bihagaze, Senateri Marie Rose Mureshyankwano yababwiye ko bigaragara ko uruganda rwo gutunganya ikinyabutabire bita nyiramugengeri (Peat mu Cyongereza) ngo kibyare amashanyarazi rwapfiriye ubusa igihugu.

Ubusanzwe, uru ruganda rwubatswe i Gisagara rwitezweho kuzabyazwa amashanyarazi ku kigero cya 100% cy’umusaruro rwari rwitezweho nk’uko abarwubatse babyijeje Leta.

Umushoramari icyo gihe yari yasezeranyije Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko ruzatanga umusaruro wa 70%, wari buziyongere kugeza wuzuye ijanisha ryose.

Nyuma y’imyaka myinshi rero, Abasenateri baragenzuye basanga uru ruganda ahubwo rutanga 30% y’ibyo rwari rwitezweho.

Niyo mpamvu yateye Senateri Mureshyankwaho kubaza Kajangwe Antoine Marie uyobora Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ati: “ Ese iyo uruganda ruje ruvuga ko ruzatanga umusaruro ijana ku ijana rugahabwa ibyangombwa, ariko rugatanga umusaruro wa 30 ku ijana, ugereranyije n’uwo baje bavuga ko bazatanga, bigenda bite?”.

Si Kajangwe gusa wagombaga gusubiza ibibazo by’Abasenateri ahubwo yari kumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Damien Murwanashyaka bari bazanye boherejwe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva.

Nsengiyumva yari yatumijwe na Sena ngo ayihe ibisobanuro mu magambo by’uko gahunda yo kugeza ibikorwaremezo mu nganda zo mu Rwanda iteye n’ingengabihe yayo.

Ku byerekeye uruganda rwa nyiramugengeri, Senateri Mureshyankwano yavuze ko ijanisha rutangaho amashanyarazi urigereranyije n’igihe rumaze n’akamaro rwagombye kuba rwaragiriye igihugu, ubona ko rugihombya cyane.

Kuba rutanga Megawatt 30 zijya mu muyoboro mugari w’igihugu w’amashanyarazi, ugereranyije na Megawatt 70 umushoramari yari yarasezeranyije bitubya amashanyarazi igihugu gikenera.

Mu gusobanura uko byagenze, ababishinzwe bavuga ko habayeho imbogamizi zo gucukura nyiramugengeri ihagije yo gutwika kuko ngo ‘bacukura’ mu gihe cy’izuba, bagera mu gihe cy’imvura ‘bagahagarara.’

Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko hari umushoramari ugiye kwiga uko yajya acukura nyiramugengeri ihagije igakoreshwa no mu gihe cy’imvura ku buryo bizera ko mu minsi iri imbere umusaruro uzagera ku 100% cyangwa hafi y’iri janisha.

Yavuze ko mu minsi mike iri imbere bazatanga amakuru ahagije ku mikorere y’uwo mushoramari.

Uruganda rutunganya nyiramugengeri (peat) rukabyazamo amashanyarazi, ruzwi nka Hakan Peat Power Plant, ruherereye mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara.

Rwubatswe hagamijwe kongera ingufu z’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu hakoreshejwe nyiramugengeri icukurwa mu bishanga byo mu gace ka Gisagara.

Umushinga wari uteganyijwe gutanga megawati 80 (MW) z’amashanyarazi iyo ugeze ku bushobozi bwawo bwuzuye.

Mu gihe cyo kuwubaka no kuwukoresha, wahaye akazi abaturage benshi bo mu Karere ka Gisagara, cyane cyane abaturiye aho nyiramugengeri icukurwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *