Biya Yagarutse Muri Cameroun Nyuma Y’Iminsi 60

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Paul Barthélemy Biya niwe Perezida ukuze kurusha abandi ku isi. Ifoto©BBC

Perezida Paul Biya yagarutse muri Cameroun kuri uyu wa Kane, italiki 20, Kanama(8), 2026 nyuma yo kumara amezi arenga abiri mu mahanga.

Abatavuga rumwe nawe bavugagaga ko uburwayi bwamurembeje, bagasaba Leta gutangariza abaturage amakuru nyayo ku buzima bwa Perezida wa Repubulika kuko bari bamaze igihe mu gihirahiro.

Uyu mukambwe w’imyaka 93 akunze kujya kwivuriza mu Busuwisi, akahamara igihe, icyakora kuri iyi nshuro bwo yamazeyo igihe kirekire cyane.

Paul Barthélemy Biya niwe Perezida ukuze kurusha abandi ku isi, watangiye kuyobora Cameroun  mu mwaka wa 1982.

Yatangiye manda ye ya munani mu Gushyingo(20250, nyuma yo gutsinda amatora yo mu Kwakira(10), akaba amatora yavuzwemo kwiba amajwi bityo ibyayavuyemo ntibyavugwaho rumwe.

Bia yari yavuye mu gihugu ku ya 7 Kamena(6), icyo gihe ibiro bye bikaba byaratangaje ko yari agiye  “mu rugendo rugufi rwihariye mu Burayi,” ariko nyuma byaje kuba igihe kirekire kurusha ibindi yaba yarigeze kumara hanze y’igihugu kuva atangira kuyobora.

Ubuzima bwa Perezida Biya bumaze igihe ari ingingo ikunze kuvugwaho, cyane cyane kubera ko amara igihe kinini mu Burayi, harimo mu Bufaransa no mu Busuwisi, aho akenshi amara ibyumweru byinshi,imiyoborere y’igihugu igasigarana abayobozi bakomeye bo mu ishyaka rye ndetse n’abagize umuryango we.

Itegeko Nshinga rya Cameroun ntiribuzanya mu buryo bwihariye ko Perezida ashobora kumara amezi menshi hanze y’igihugu.

Ariko kubera ko ubwo yatorwaga nta Visi Perezida wari uhari, umwanya Biya afite mu butegetsi bwa Cameroun urakomeye k’uburyo kumara igihe kirekire atayobora igihugu bigisiga mu rujijo, abatavuga rumwe nawe bakavuga ko kiba ‘kiri kwiyobora’.

Ku wa Kane, bamwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi bari ku kibuga cy’indege kumwakira, ariko Perezida ntiyagaragaye amanuka mu ndege kandi nta kiganiro yahaye abanyamakuru.

Yagaragaye gusa azunguza ikiganza mu modoka yari arimo, abikora asuhuza abamushyigikiye.

Mu myaka hafi 50 Biya amaze ku butegetsi, habaye byinshi.

Ibitero by’inyeshyamba za Boko Haram mu Majyaruguru ndetse n’ibikorwa by’abashaka ko uduce two mu Burengerazuba twitandukanya n’igice gisigaye cy’igihugu, hamwe n’ubukungu budatera imbere, byatumye urubyiruko rwinshi rutakaza icyizere kuri uyu muyobozi.

Kongera gutorerwa kuyobora biherutse gukorwa mu mwaka ushize, kwateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, aho nibura abantu 16 bapfuye, nk’uko imibare yatanzwe na Guverinoma ibigaragaza.

Ibi byerekanye umwuka mubi ukomeje kubaho hagati y’abaturage benshi bakiri bato n’umuyobozi wabo umaze gusaza.

Nyuma y’uko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2008 rikuraho imipaka ku mubare wa manda Perezida ashobora kuyobora, Biya ubu amaze kuyobora Cameroun igihe kiruta ubuzima bw’abaturage benshi b’iki gihugu kuko abarenga 70% mu baturage bagera kuri miliyoni 30 bafite munsi y’imyaka 35.

Muri Mata(4), Inteko Ishinga Amategeko ya Cameroun yashyizeho umwanya wa Visi Perezida.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze iki cyemezo, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kwigarurira ububasha, kuko Biya afite ububasha bwo gushyiraho no kuvanaho Visi Perezida igihe abishakiye, ndetse akaba ari na we ushobora kugena ububasha uwo mwanya uzaba ufite.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *