Umujyi Wa Kigali Wafunze Igaraji Rya Nyabugogo Ryangizaga Ruhurura

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Rimwe mu magaraje yo mu Mujyi wa Kigali. Ifoto:Kisimenti.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka bizwi nka ‘Parking Car Garage’ biherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko bigaragaye ko amazi yanduye yo mu bwiherero bwayo yoherezwa muri ruhurura ya Mpazi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza amazi yanduye yoherezwa mu muvu w’imvura iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryasohowe n’Umujyi wa Kigali, wamenyesheje abaturage ko iyi garaji na parikingi biherereye inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, byafunzwe kubera ibibazo bikomeye by’isuku n’imicungire y’amazi yanduye.

Mu bugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko Parking Car Garage yarekuriraga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi, ibintu Umujyi wa Kigali uvuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Kubera iyo mpamvu, hafashwe icyemezo cyo gufunga aho hantu mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera ndetse n’abaturiye ako gace.

Umujyi wa Kigali wavuze ko nta gikorwa cy’ubucuruzi cyemerewe kongera kuhakorerwa, kugeza igihe hazaba hafashwe izindi ngamba zemewe.

Abantu bafite ibintu byabo muri iyi parikingi basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026.

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali ntiwigeze utangaza igihe nyirizina iki cyemezo cyo gufunga Parking Car Garage kizamarira.

Umujyi wa Kigali wanahishuye ko ukomeje ubugenzuzi mu nyubako zitandukanye, cyane cyane izikoreramo cyangwa izituwemo n’abantu benshi, kugira ngo harebwe niba hubahirizwa ibisabwa mu bijyanye n’isuku, umutekano n’imicungire y’amazi yanduye.

Wasabye ba nyiri inyubako n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubahiriza amabwiriza agamije kurengera ubuzima bw’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *