Orchestre Impala Igiye Kwizihiza Imyaka 50 Ishinzwe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Impala zari zikomeye cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Orchestre Impala, imwe mu matsinda y’umuziki akomeye kandi amaze igihe kirekire mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe. Kikazabera muri Camp Kigali ku wa 28, Ugushyingo(11) 2026.

Mu mwaka wa 1975 nibwo yashinzwe kandi kuva icyo gihe kugeza no muri iki gihe yakomeje gukundwa.

Gusa Jenoside yakorewe Abatutsi yishe abari ingenzi muri yo barimo Sebanani André n’abandi.

Dieudonné Munyanshoza, umwe mu bagize Orchestre Impala y’ubu yatangaje ko igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru kizaba ku itariki yavuzwe, ariko ko ibisobanuro birambuye bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Ati: “Dufite igitaramo ku itariki yavuzwe. Vuba turatangaza andi makuru arimo amatike n’abandi bahanzi bazitabira igitaramo, n’ibindi bisobanuro.”

Impala zatangijwe n’abanyamuziki batanu

Iri tsinda ryatangijwe n’abanyamuziki barimo André Sebanani wari umuyobozi waryo akaba n’umuririmbyi w’imbere, Abdul Latif Gasigwa bitagaTubi Lando, Fidèle Ngenzi uzwi nka Jakari, Paul Sebigeri uzwi nka Mimi La Rose ndetse na Soso Mado wari umwanditsi w’indirimbo.

Nyuma haje kwiyongeramo Jean Bérchmans Semutwa uzwi nka Semu, Jean Pierre Karimunda uzwi nka Kariwanjenje na François Rubangura uzwi nka Maître Lubangi.

Mu 1976, abagize iri tsinda bahisemo kubana mu nzu imwe bari barakodesheje i Nyamirambo, kugira ngo bakomeze gukorana bya hafi mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Ubumwe bwabo n’ubwitange mu muziki byatumye Orchestre Impala igira umwihariko mu matsinda y’umuziki yari azwi icyo gihe.

Indirimbo zabo zatambukaga kuri radiyo, mu gihe ibitaramo byabo byakururaga abantu benshi.

Mu ndirimbo zagize uruhare mu kumenyekanisha Orchestre Impala harimo Ni Nde Undirije Umwana na Nkumbuye Umwana Twareranywe.

Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku itsinda

Mu myaka yakurikiyeho, Orchestre Impala yatakaje abanyamuryango bayo b’ingenzi.

André Sebanani yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Kariwanjenje na Semu bo bapfuye mu myaka yakurikiyeho.

Nyuma y’imyaka itsinda ritagaragara cyane ku ruhando rw’umuziki, Orchestre Impala yaje kongera kubyutswa mu mwaka wa 2013, nyuma y’uko Munyanshoza agaragaje ubushake bwo kurigarura kubera urukundo yari afitiye umuziki waryo.

Iri tsinda ryagarutsemo Mimi La Rose na Jakari, bari basanzwe mu itsinda rya mbere, hamwe n’abandi banyamuziki barimo Mibirizi.

Kuva ryagaruka, Orchestre Impala yibanze cyane ku bitaramo byaberaga muri hoteli no mu tubari, ikaririmba cyane igisope, injyana gakondo ikunzwe mu Rwanda.

Igitaramo cyo ku wa 28 Ugushyingo muri Camp Kigali kizaba umwanya wo guhuriza hamwe Orchestre Impala n’abakunzi bayo, mu kwizihiza imyaka 50 iri tsinda rimaze rigira uruhare mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, Impala zari zihanganye na Orchestre Nyampinga nayo yari ikomeye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *