RwandAir yahawe igihembo cyo guha serivisi nziza abakiliya kikaba igihembo cyo ku rwego rwa Afurika bita Skytrax World Airline Awards bya 2026.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo RwandAir yahembewe ibyo ikora, icyo gihembo kikaba cyatangiwe mu gutanga ibi bihembo by’umwaka wa 2026 mu muhango wabereye i London mu Bwongereza, witabiriwe n’abayobozi ba Sosiyete z’indege zo hirya no hino ku Isi.
Kuri X, RwandAir yanditse ko yahawe iki gihembo kubera ubufatanye bw’abakozi n’abagenzi bayigana.
Haranditse hati: “Ku bagenzi bacu mwarakoze kuduhitamo, mukatugirira icyizere mudushinga ingendo zanyu, muduha amahirwe yo kubakira no kubasangiza ubwiza bw’Igihugu cyacu.”
Ubuyobozi bw’iki kigo kandi bushimira abakozi babwo kubera ubunyamwuga bagaragaza birimo n’ubwitange.

Mu mwaka ushize wa 2025, muri ibi bihembo bizwi nka ‘World Airline Awards’ Rwanda Air yari yahawe igihembo cy’umwaka nka sosiyete nziza ya mbere mu zikorera ubwikorezi bwo mu kirere cya Afurika.
We are honoured to be named the Best Airline Staff in Africa 2026 by Skytrax.
To our passengers: Thank you for choosing to fly with us, trusting us with your journeys, and allowing us to share our home with you.
To our incredible team: This recognition belongs to you. Thank you… pic.twitter.com/iDGg8q2oQV
— RwandAir (@FlyRwandAir) September 18, 2026
Mu bindi bihembo byatanzwe muri uyu mwaka, Singapore Airlines ni yo yahize ibindi bigo by’indege ku Isi.
Ni umwanya yasimbuyeho Qatar Airways isanganywe imikoranire na RwandAir yafashe umwanya wa Kabiri, ku mwanya wa gatatu haza Cathay Pacific, umwanya wa kane haje ANA All Nippon Airways mu gihe Turkish Airlines yaje ku mwanya wa gatanu.
Muri Afurika sosiyete y’indege yahize izindi ni Ethiopian Airways, biba inshuro ya cyenda yikurikiranya iyi sosiyete yegukana iki gihembo.
RwandAir ni sosiyete y’igihugu yatangiye ingendo ku wa 1 Ukuboza mu 2002 yitwa Rwandair Express. Mu 2009 yaje guhindura izina yitwa RwandAir, ari na ryo ikoresha kugeza ubu.
Kugeza ubu RwandAir ifatwa nka Sosiyete z’indege ziri gutera imbere byihuse, aho ikora ingendo zijya hirya no hino muri Afurika, Aziya n’i Burayi.
Mu ndege ikoresha harimo Boeing 737-800NG, Boeing 737-700NG, Bombardier Q-400NG na Airbus A330-200.

