Ngororero: Agiye Kumara Iminsi Ine Yaragwiriwe N’Ikirombe

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Kabageshi mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero abantu bari gukora ibishoboka ngo bakure mu kirombe umusore cyagwiriye kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Meya w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko kuwa Gatandatu ari bwo abasore batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bagwirwa n’ikirombe.

Babiri muri bo babashije gukurwamo banegekaye bajyanwa mu Kigo Nderabuzima, mugenzi wabo witwa Uwayezu Jean de Dieu w’Imyaka 18 y’amavuko ntaravanwamo kuva icyo gihe.

Ati: “Kuva ku wa 6 ntabwo turabona Uwayezu Jean de Dieu, kandi ntabwo tuzi ko akiri muzima.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikirombe cyagwiriye Uwayezu kimaze igihe gifunzwe, ariko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko bagakomeza kubikora.

Meya Nkusi yihanganishije umuryango w’uyu ugishakishwa, asaba abaturage kurinda abana babo ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yongeraho ko abavanywemo barimo kwitabwaho n’abaganga.

Avuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari bo bashuka urubyiruko rw’imyaka nk’iya Uwayezu kwishora muri ibi bikorwa.

Ifoto@UMUSEKE

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *