Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye abasore b’Abanyarwanda bakekwaho gucururiza abantu muri Cambodia. Abo ni abasore batatu, bivugwa ko bizezaga abantu ko nibagera muri kiriya gihugu cyo muri Aziya bazafashwa kubona akazi keza gahembwa neza.
Abemeye ibyo babeshywe bageze yo basanga ibintu bifite indi sura kuko bakorewe iyicarubozo.
Abaregwa ibyo byaha barabihakana, bakaba baherutse kubwira urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka ko nta kuri kuri mubyo bashinjwa.
Hari mu rubanza rwabaye kuwa 5 Ugushyingo 2026, mu rugereko ruri mu Karere ka Nyanza.
Nk’uko IGIHE yabyanditse, ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko ko ku italiki 21 Ugushyingo 2022, Nduwayezu yagiye kwiga mu Bushinwa agaruka mu Rwanda atabirangije.
Yasubiye yo ku italiki 25 Gashyantare 2024 agiye gukomeza kwiga gusa ntiyagiye mu ishuri ahubwo yahise akomereza mu gihugu cya Laos atangira gukora ubujura bwifashijwe ikoranabuhanga ‘Cyber Scamming’.
Ubushinjacyaha busobanura ko muri ubwo bujura ari ho yatangiriye gushaka abakozi abizeza akazi ko kwakira abakiliya bahagera akazi kakabananira ntibagakore maze bagakubitishwa amashanyarazi.
Banicishijwe inzara ntibahembwa gusa kuko inzego z’umutekano ziba zitemera ubwo butekamutwe bwifashijwe ikoranabuhanga ababikora birukanwe muri icyo gihugu, cyakora abantu Nduwayezu yari yaragurishije Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ibafasha kugaruka mu Rwanda bahageze barega Nduwayezu.
Mu rukiko Umushijacyaha yagize ati: “Nduwayezu amakuru yamugezeho ko abo yagurishije bageze mu Rwanda bakamurega, na we ahimba ibinyoma agaruka mu Rwanda avuga ko na we yari yaragizwe ingwate kuko yacuruzwaga kandi abeshya.”
Undi witwa Kwizera yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 agiye i Dubai mu kazi ko gusemurira umunyamahanga utazi Icyongereza baza gutandukana maze Kwizera ajya gukorana n’abantu bakoraga ubujura bwifashije ikoranabuhanga bita ‘Cyber Scamming’.
Bibaga Abanyamerika amafaranga maze Polisi y’i Dubai iza kwirukana abajura bakoraga ibikorwa, ku italiki ya 7 Kanama 2024 Kwizera ajya muri Cambodia ageze yo akomereza yo ubwo bujura.
Yahashakiye abakozi baturuka mu Rwanda, u Burundi, Kenya, Nigeria, Ghana n’ahandi, bakajya bakora ibyo bikorwa bitemewe ubyanze agakubitwa, ntahabwe ibyo kurya n’ibindi.
Ubushinjacyaha buti: “Kwizera yaje kugaruka mu Rwanda ajya gukodesha inzu mu karere ka Musanze ngo akomeze akazi katemewe ko gucuruza abantu aba ari naho afatirwa. Yakoranaga n’abantu bakora Scamming babaga muri Aziya.”
Ku byerekeye Nshimiyimana, ubushinjacyaha bwemeza ko yagiye i Dubai ku italiki ya 2 Kamena 2024 agiye mu kazi yari arangiwe na mushiki we, ageze yo asanga ari akazi k’ingufu karamunanira.
Kamaze kumunanira, yaje guhura na Kwizera bareganwa maze baza kujyana muri Cambodia bafatanya gukora ‘Cyber Scamming’, bakorana mu gushaka abakozi bashyiraga mu bwicamatageko.
Leta ya Cambodia yaje gukora umukwabo wo gufata abakoraga ibyo byaha, abo bombi babonye bikomeye bahitamo gutaha mu Rwanda, Nshimiyimana aza gufatirwa mu karere ka Musanze kuko ari ho we na Kwizera baje gukomereza ibikorwa bitemewe byo gushaka abakozi bari kohererezwa Abashinwa.
Nduwayezu uregwa yaje gusaba ijambo ati: “Hari ibimenyetso mfite ku mubiri ko nanjye nahohotewe ndi muri Cambodia ndashaka kuzabyerekana mu muhezo.”
Mugenzi we Kwizera nawe ati: “Hari impapuro zihari twandikiye Leta y’u Rwanda dutabaza. Nanjye mfite ibimenyetso aho nakubiswe imbunda ndi muri ibyo bihugu. Tuzahabwe umwanya tubyerekane.”
Umucamanza yahise atangaza ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Ukuboza 2026, abaregwa na bo bagatangira kwiregura.
Ubucuruzi bw’abantu ni icyaha gikunze kuvugwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubutabera zo mu Rwanda ko hari urubyiruko, abagore n’abakobwa bibasirwa cyane nabwo.
Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba abaturage kugira amakenga, ntibemere ko hagira umuntu abashukisha akazi keza mu mahanga, ngo bishore yo batabanje kubaza n’izindi nzego cyangwa abantu bakuru ngo babagire inama.
Uretse gukoreshwa ubusambanyi bwungura ababacuruza, abakorerwa ibyo byaha hari ubwo bakurwamo inyama z’umubiri zirimo impyiko zigahabwa abanyamahanga b’abaherwe.

