Nyuma y’inkongi zimaze iminsi zikongora inyubako z’ubucuruzi, ishami rya Polisi rishinzwe kuzizimya ryongeye kugarura ubukangurambaga mu kuzirinda no kuzizimya.
Bugamije kwigisha ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda uko inkongi zivuka, zikwirakwira n’uburyo bunyuranye bwo guhangana nazo.
Bwatangiranye n’Ugushyingo 2026, bukazabera mu turere twose tw’igihugu mu bigo bitandukanye n’ahakunze guhurira abantu benshi harimo mu bigo, gare, insengero n’ahandi.
Muri za hoteli, amasoko, udukiriro no mu nyubako nini naho hazitabwaho mu guhugurira abantu benshi icyarimwe.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira avuga ko intego z’ubu bukangurambaga ari uguhugura abantu benshi ngo bagire ubumenyi buhagije mu gukumira no guhangana n’inkongi hifashishijwe ibikoresho bihari mu gihe Polisi itaratabara.
ACP Gatambira ati: “Turashaka kwagura imikoranire n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo dufatanye kurwanya inkongi z’umuriro kuko ahenshi hafashwe n’inkongi usanga hari igihe amakuru atugeraho atinze, nyamara tubaye dufite abantu bari aho hafi bigishijwe gukoresha za kizimyamwoto n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya, twajya tuhagera hari iby’ibanze byakozwe.”
Intego ya Polisi, nk’uko Gatambira abivuga, ni uko abaturage bagira ubumenyi mu by’inkongi bakajya bitabara mu gihe ubutabazi bwa Polisi bukiri mu nzira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aherutse kubwira RBA ko abantu bakwiye kuzirikana ko Polisi izimya inkongi yatse.
Bivuze ko abari aho inkongi yadutse, ari bo ba mbere bagomba gukora iby’ibanze ngo bayicubye Polisi ize kuhagera hari ibyo ishobora gutabara bitarakongoka.
Gatambira yunzemo ati: “Ntabwo dushaka ko biba ibya Polisi gusa. Turashaka ko n’abaturage babigiramo uruhare kuko ahenshi iyo umuriro bawubonye baba ba ‘ntibindeba’ ugasanga bari kwiruka.”
Inyigisho bahabwa ni iz’uko mbere yo kwiruka ahunga, umuturage yajya yiruka ashakisha uburyo bwo kuzimya iyo nkongi akoresheje ibikoresho bafite hafi aho.
Abaturage bahugurwa berekwa ibitera inkongi bakabasaba kubikumira hashingiwe kucyayiteye.
Polisi yibutsa ‘Abasuderi’ ko bagomba kuba bafite ikizimyamuriro hafi bashobora kwifashisha mu gihe inkongi yadutse.
Abubaka inzu z’ubucuruzi, amahoteli, udukiriro, amasoko n’ahandi hose hahurira abantu benshi kujya bubaka bashyiramo amazi n’inzira zayo kugira ngo abe yakwifashishwa mu kuzimya kuko akenshi iyo inkongi yadutse usanga bigorana kujya kuvoma amazi kure mu gihe andi ashize.
ACP Gatambira yongeyeho ko ari ngombwa kugenzura niba za kizimyamuriro zikora neza kandi zihagije.
Ubukangurambaga bwa Polisi buje nyuma y’uko guhera hafi rwagati mu Ukwakira, 2026 mu Rwanda hadutse inkongi zikomeye.
Ikomeye kurusha izindi ni iyakongoye isoko rikuru rya Musanze rya GOICO riri mu Murenge wa Muhoza.
Ibarura ryatangaje ko ibyahiriyemo bifite agaciro ka miliyari Frw 30.
Mu minsi ya vuba aha, hari izindi nkongi zabaye muri Kigali harimo nizadutse zigakongora zimwe mu nganda zo mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali.

