BNR Irashaka Guteza Imbere Ubumenyi Bw’Abakobwa

Peter Taarifa
2 Min Read
BNR irashaka ko abakobwa bakura bazi icyo igihugu kibashakaho.

NBR Girls Mentorship Program ni gahunda iherutse gutangizwa na Visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Nick Barigye izafasha abakobwa bakiri bato kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihitiramo amasomo, imyuga n’inzira bazakurikira.

Raporo zikunze kuvuga ko ubushomeri mu bakobwa buri hejuru kurusha mu bahungu, kandi ko abenshi muri bo usanga niyo babonye akazi bahembwa make ugereranyije n’abahungu bize bimwe.

Gahunda ya BNR rero igamije gufasha abakobwa kwiyubakamo ubumenyi buzatuma baziba icyo cyuho.

Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye yabwiye abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye rya Gashora Girls School ko babishatse bagera kuri byinshi.

Nick Barigye.

Ati: “ Muzirikane ko muri mu gihugu giha abantu bose aho bisanzurira ngo bagere ku nzozi zabo.”

Icyakora, Barigye yabwiye abo bakobwa bakiri bato ko kugera ku nzozi zikaba impamo bisaba gukora cyane no kumenya kwiha umurongo.

Ubupfura, gukora cyane no kugira umurongo mu buzima biri mu byo asanga byazatuma abo bakobwa babera igihugu ingirakamaro.

Iyi gahunda izafasha abakobwa binyuze mu biganiro n’ubujyanama buzabafasha kwiteza imbere.

Bizakorwa kandi binyuze mu mahugurwa ahuza abayitabiriye n’abayobozi b’ibigo n’inzobere mu myuga itandukanye no gufasha abakobwa kumenya imirimo n’inshingano z’abagore bamaze gutera imbere mu nzego zitandukanye.

Abakobwa bazunguka ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ahagije ku bijyanye n’amasomo akenewe mu iterambere ry’igihugu, akazi n’inshingano z’ubuyobozi bifuza kuzageraho.

Iri shuri riri mu mashuri akomeye yigisha abakobwa ikoranabuhanga. Riba mu Murenge wa Gashora mu Bugesera.

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda buvuga ko iyi gahunda igaragaza ubushake bwayo mu gushyigikira iterambere ry’abagore b’ejo hazaza no kwagura amahirwe ahabwa abakobwa bakiri bato  ngo bazabashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Igamije kubaka icyizere mu bakobwa, kubafasha kumenya ubushobozi bafite no kubategurira guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu rugendo rwabo rwo kwiga, gukora no kuyobora.

Amafoto/BNR

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *