Ikibazo cyo kwangiza ibidukikije mu Rwanda kirakomeye kandi kigera ku baturage basanzwe bafite amikoro make.
Nubwo igihugu gifite gahunda n’amategeko bigamije kubungabunga umutungo kamere, ntibibuza ko ibikorwa ahanini by’abifite bigira ingaruka ku baturage bitewe no kwangiza ibidukikije.
Kwangirika kw’ibidukikije bigaragarira mu gutema amashyamba, kwangiza ibishanga, isuri, imyuzure, imicungire mibi y’imyanda, kwangiza ubutaka no kwiyongera kw’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi ntibireba ibimera n’inyamaswa gusa, ahubwo bigira ingaruka ku buzima, imibereho, ubukungu n’umutekano by’abaturage.
Ibibazo bikomeye byangiza ibidukikije mu Rwanda
Mbere yo kureba incamake y’ibikubiye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, ni ngombwa kumenya ibyugarije abaturage biterwa n’iyangirika ry’ibidukikije.
- Isuri no kwangirika k’ubutaka
Imisozi ihanamye, imvura nyinshi, gutema ibiti no guhinga nabi bituma ubutaka butwarwa n’amazi. Ibi bigabanya uburumbuke bw’imirima, bigatubya umusaruro w’ubuhinzi.
Iyo bigenze gutyo, abaturage bagasonza kandi ibiribwa ku masoko bigahenda.
Imiterere y’u Rwanda kandi itiza umurindi isuri cyane cyane ahantu hadatewe ibiti ngo bifate ubutaka.
- Kwangiza ibishanga
Ibishanga bimwe byibasirwa n’ubuhinzi budakurikije amategeko, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka mu kajagari n’imyanda ibijugunywamo nabyo bikabizambya.
Ibi bigabanya ubushobozi ibishanga bisanzwe bifite mu kubika amazi, kuyasukura no gukumira imyuzure.
Iyo amazi agabanutse mu bishanga bituma n’amazi yo mu masoko agabanuka bityo ingano y’amazi mu gihugu muri rusange ikagabanuka.
Amazi make mu masoko atuma inzuzi n’imigezi nabyo bibona amazi make, ingaruka zikaba iz’uko ingomero z’amashanyarazi zibura amazi yo gukoresha mu kazi kayo, amashanyarazi akagabanuka.
Ibi nabyo ni ikibazo ku bukungu n’umutekano muri rusange.
- Gutema amashyamba
Gutema ibiti mu buryo budasubiranya amashyamba, gukenera inkwi n’amakara no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi n’imiturire bigira uruhare mu kwangiza amashyamba.
Ibi bigabanya aho inyamaswa n’ibimera biba, bikongera n’isuri.
Akamaro k’inyamaswa mu rusobe rw’ibinyabuzima ni kanini haba mu gusukura ishyamba, kugabanya cyangwa kuringaniza ubwinshi bw’inyamaswa runaka ngo zitazigarurira ishyamba zonyine kubera ubwinshi bwazo.
Iyo amashyamba atemwe, biba ari ugukurura ubutayu kuko bigabanya ingano imvura isanzwe igwamo.
- Umwanda w’amazi n’ubutaka
Mu Rwanda ntiharaboneka uburyo bwiza bwo gufata no gutunganya umwanda w’amazi n’ufite aho uhuriye n’ubutaka.
Amazi ava mu nganda, imyanda yo mu ngo, amashashi, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bishobora kwanduza imigezi, ibiyaga n’ubutaka.
Ubushakashatsi Transparency International yasohoye kuri uyu wa Kabiri italiki 24, Ugushyingo, 2026 bugaragaza ko iki kibazo kiri mu byugarije imibereho myiza y’ibidukikije n’ababituriye.
Umuturage wo mu Murenge wa Gasaka muri Nyamagabe yabwiye uyu muryango ko kuba imyanda idacungwa neza, bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nyinawumuntu Immaculee wo muri Tare ( naho ni muri Nyamagabe) avuga ko iyo imyanda nk’iyo imanukiye mu migezi kandi ari yo abantu bavomamo, biba ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “ Kuba nta buryo bwo gucunga neza iyo myanda bishyira ubuzima bwacu mu kaga. Leta ikwiye kureba uko iki kibazo cyakumirwa, kigakemuka.”
- Imyuzure n’inkangu
Kwangira amashyamba, gutura mu manegeka, kwangiza ibishanga no kuba nta miyoboro y’amazi ihagije ihari kandi ikoze neza, byongera ibyago by’imyuzure n’inkangu.
Icyerekana uburemere bw’iki kibazo ni uko inyigo yasohotse mu 2026 ku micungire y’imyuzure mu Rwanda igaragaza ko mu myaka ya 2016–2023, imyuzure yahitanye abantu 259 inangiza inzu 4.338.
Abashakashatsi bagaragaza ko imvura nyinshi, imiterere y’ubutaka, gutema amashyamba, ubucukuzi butagenzuwe n’imiturire idateguwe neza biri mu byongera ibyago bikurirwa no kutita ku bidukikije.

Ingaruka ku muturage ziraremereye
Kuba Abanyarwanda barenga 60% batunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi, bivuze ko kwangirika kw’ibidukikije bibahombya.
Isuri n’ibindi bifite aho bihuriye nayo bituma umusaruro urumba, abaturage ntibihaze mu biribwa cyangwa ngo bagire icyo basagurira isoko.
Amazi yanduye akwiza mu baturage indwara z’impiswi n’izindi ndwara ziterwa na mikorobe.
Umwuka wandujwe n’umwotsi uva mu gutwika imyanda no gukoresha ibicanwa bihumanya nawo ugira ingaruka ku myanya y’ubuhumekero.
Abana, abagore batwite n’abageze mu zabukuru bari mu bibasirwa n’ibyo bibazo.
Inyandiko ya Minisiteri y’Ibidukikije ku micungire y’ubutaka igaragaza ko mu 2015, ubutaka bw’u Rwanda bwatakazaga toni zisaga miliyoni 158 z’ubutaka buri mwaka bitewe n’isuri.
Ibi byari byiyongereyeho 54% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 1990.
Ikigo REMA kigaragaza ko u Rwanda rufite ibishanga 935 bifite ubuso bungana na hegitari 517.633, ariko bimwe bikaba bihura n’ibibazo by’ubuhinzi butabungabunga ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri n’imyanda ibijugunywamo.
Ku byerekeye umujyi wa Kigali, Banki y’Isi igaragaza ko ubuso bw’ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bwagabanutse buva kuri kilometero kare 100 mu 2013 bugera kuri 72 mu 2019, bitewe ahanini n’iyaguka ry’imiturire n’ibikorwa by’ubukungu.
Raporo ya kane y’u Rwanda ku mihindagurikire y’ikirere, yasohotse mu Ukwakira 2026, igaragaza ko igihugu gihanganye n’ingaruka zirimo amapfa, imyuzure, inkangu, isuri no kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima.
Abaturage bagomba kurengerwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yavuze ko ubushakashatsi bakoreye hirya no hino mu gihugu bwaberetse ko abaturage bakwiye kurindwa akaga gaterwa no kutita ku bidukikije.

Ubushakashatsi bw’uyu muryango bugaragaza ko iyo ibikorwa bya muntu bitabanje kureba no gukumira ingaruka bizagira ku bidukikije, abaturiye ibyo bikorwa ari bo bahakubitikira.
Ati: “Ni ngombwa ko igenamigambi ryaba irya Leta cyangwa iry’abikorera rikorwa mu buryo butazabangamira abaturage. Abaturage ntibakwiye kugirwaho ingaruka n’ibibazo byatewe n’abandi.”
Abihurizaho na Kavatiri Rwego, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Transparency International, wemeza ko imiturire igamba gutegurwa neza, hakirindwa ko yazangiza ibidukikije ikangiriza n’ababituriye.
Mu kugira icyo avuga ku byavuye mu bushakashatsi bwa TI Rwanda, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Mukama Abbas yavuze ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ukuri k’uko ibintu byifashe kandi byazafasha Umuvunyi kurwanya akarengane gafite aho gahuriye n’ibidukikije.

Ati: “Birakwiye ko abubaka ibikorwaremezo bazirikana kurengera abaturage, kandi kubazwa inshingano bigakomeza kuba umuco, buri wese akabazwa ibyo ashinzwe. Kuba Perezida Kagame avuga ko umuturage agomba kuba ku isonga bivuze ko abantu bakwiye guharanira ko umuturage atagerwaho ingaruka z’ibikorwa remezo ubundi byagombye kumugirira akamaro.”
Ku byerekeye abimurwa mu manegeka ntibishyurwe, Umuvunyi Abbas Mukama avuga ko abaturage baba bakwiye guhabwa ingurane kandi mu gihe cyagenwe, ntabyo gutinda.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa avuga ko ihame ari uko mbere y’uko igikorwa runaka gishyirwa mu murima w’ubuntu, ari ngombwa ko abanza kwishyurwa ingurane inganya agaciro n’ibyo yari atungiye kuri ubwo butaka.
Soma iby’umushinga w’itegeko ku bidukikije uri gutegurwa:

