Abadepite Ba Amerika Baganiriye Na Perezida W’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida Kagame aganira n'aba Banyamerika.

Kuri uyu mugoroba, mu Biro bye, Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu mashyaka yombi( Abademukarate n’Abarepubulikani) baganira ku mubano hagati ya Kigali na Washington.

Itsinda ry’abo riyobowe na Depite Brett Guthrie, Perezida wa Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi.

Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku rugendo rw’iterambere n’impinduka u Rwanda rumaze kugeraho, bungurana ibitekerezo uko ibyo byanonosorwa ngo birusheho gutanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Ku rubuga rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda handitse ko ubufatanye bwibanzweho ari uburebana n’imikoranire y’u Rwanda na Amerika mu nzego zihuriweho mu nyungu z’impande zombi ku byerekeye ubuzima, ingufu, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu.

Batanze ibitekerezo by’uko ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Handitseho ko uwo mubano ushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange kandi ‘ukomeje’ gutanga umusaruro mu guteza imbere imibereho y’abaturage, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no ‘kurema amahirwe mashya’ y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iri tsinda ry’Abadepite rigizwe na Troy Carter, Morgan Griffith, Russ Fulcher, Jay Obernolte, Cliff Bentz, Craig Goldman na Julie Fedorchak.

Barimo abo mu mashyaka abiri asimburana mu butegetsi bwa Amerika.

Aba badepite basuye u Rwanda nyuma y’uko Nicholas Checker ari we uherutse kugenwa ngo azabe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, ariko ubu akaba ataratangira imirimo ye.

Uyu mugabo yigeze gukora mu rwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi bwa Amerika hanze yayo, CIA, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Barack Obama.

Mu gihe kiri imbere niyemererwa n’impande bireba kuba Ambasaderi wa Amerika i Kigali, azageza impapuro zibimwemerera kuri Perezida Kagame nk’uko n’abandi basanzwe babigenza.

Azaba asimbuye Eric Kneedler nawe wahagarariye Amerika mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman.

Amafoto@Village Urugwiro

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *