Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi 88 Ba RIB Barirukanywe Mu Myaka Itanu Ishize- (Rtd) Col Ruhunga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi 88 Ba RIB Barirukanywe Mu Myaka Itanu Ishize- (Rtd) Col Ruhunga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2023 3:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yavuze ko myaka hafi itanu urwego ayobora rumaze rushinzwe, abagenzacyaha bagera kuri 88 birukanywe bazira ruswa.

Hari nyuma y’Inama rusange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yateraniye i Kigali.

Muri yo hashimiwe abagenzacyaha bitwaye neza, banga ruswa barabihemberwa.

Hatangarijwemo n’abahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Mu bagenzacyaha 88 birukanywe, harimo abazize ruswa n’andi makosa kandi bagejejwe mu nkiko.

Umunyamabanga mukuru w’uru Rwego yavuze ko umugenzacyaha ari umuntu uba ukwiye kuba intangarugero haba mu kazi akora ndetse no hanze yako.

Avuga ko hari abagenzacyaha bafatirwa mu byaha bya ruswa bakagezwa mu nkiko.

Col Ruhunga avuga ko niyo inkiko zibagize abere kubera kubura uburemere bw’ibimenyetso bihamya uregwa, ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha bwo burabiruka.

Yabisobanuye ati: “ Twe iyo dushingiye ku ngingo zirebana n’imyitwarire umugenzacyaha runaka yagize ku idosiye yakurikiranaga dushobora kumwirukana niyo inkiko zamugira umwere.”

Avuga ko iyo basuzumwe bagasanga runaka wari ushinzwe gukurikirana idosiye y’umuntu aherutse kugaragara ari gusangira n’uwo muntu, hanyuma nyuma y’igihe gito bikagaragara ko hari amafaranga yageze kuri telefoni ye yoherejwe n’uriya muntu, icyo gihe baba bafite impamvu ziremereye zituma uwo mugenzacyaha yirukanwa.

Umuyobozi wa RIB avuga ko iyo babigenje gutyo, icyo gihe nta muntu uba urenganye.

Abagenzacyaha batitwara neza barabihanirwa

Ngo bashingira ku bimenyetso bigendanye n’icyo runaka akekwaho, bakabyita ‘circumstantial evidence’.

Ku rundi ruhande, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga ashima abagenzacyaha bitwara neza bagakora akazi kabo kinyamwuga n’ubwo batabura amoshya.

Avuga ko mu myaka itanu( izuzura neza muri Mata, 2023) urwego ayobora rumaze rugiyeho, abakozi barwo bongereye ubunyamwuga uretse ko ngo ari akazi katarangira.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri iriya nama rusange, yashimye umuhati w’abagenzacyaha, ariko abasaba gukomeza kunonosora uburyo bategura amadosiye kuko ngo burya mu butabera ibintu bitunganira cyangwa bigapfira aho byatangiriye.

TAGGED:featuredMinisitiriRIBRuhungaRuswaUbugenzacyahaUgirashebuja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ubutabera Yasabye RIB Kurushaho Kunoza Amadosiye
Next Article Kicukiro: Abibisha Intwaro Gakondo Bahangayikishije Abatuye i Gahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

Ubuyapani: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?