Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Batumiwe Kuzaza Kwakira Indahiro Ya Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Batumiwe Kuzaza Kwakira Indahiro Ya Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 July 2024 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatumiye Abanyarwanda mu muhango wo kurahiza Perezida Paul Kagame uheruka gutorwa, kuzarahira kwe bikazaba taliki 11, Kanama, 2024.

Azaba arahirira kongera kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari arangije kwiyamamaza Paul Kagame yabwiye umunyamakuru ko ibya mber azibandaho muri iyo manda ari ugutsimbataza umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda muri byose.

Yavuze ko umutekano mu bukungu no bundi bundi buryo ari wo uzaza imbere, abaturage bagakungahara.

Kagame aherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka ku ijanisha rya 99.18%.

Ubwo yatorerwaga bwa mbere kuyobora u Rwanda hari mu mwaka wa 2003 akaba yari yatorewe manda y’imyaka irindwi.

Mu mwaka wa 2010 nabwo yaratowe ndetse no mu wa 2017 biba uko.

Muri izo manda zose yazaga ku mwanya wa mbere kandi byabaga bigaragara kuko aho yageraga hose agiye kwiyamamaza, abaturage baba ari benshi bamubwira ko ntacyatuma batamutora kubera umutekano n’amajyambere yabagejejeho.

Buri uko arahiye indahiro ya Perezida wa Repubulika yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga.

Abanyarwanda baratumiwe kwakira indahiro y’uwo bitoreye

Kuri iyi nshuro izakirwa na Dr. Faustin Ntezilyayo.

Arahira afashe ku ibendera ry’u Rwanda akazamura akaboko k’iburyo.

Mu ndahiro ye arahira kutazahemukira u Rwanda, gukurikiza no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko, gukorana umurava imirimo ashinzwe, guharanira amahoro n’ubusigire bw’igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kutazigera akoresha ububasha azaba ahawe mu nyungu ze bwite no guharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedGuverinomaIndahiroKagameKurahiraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iran Yarahiye Kuzahorera Hamas Ku Muyobozi Wayo Israel Yivuganye
Next Article M23 Ntirebwa N’Iby’Agahenge Kaganiririweho Muri Angola
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?