Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yafatiye Ibihano Umukobwa w’Uwahoze Ari Perezida Wa Angola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yafatiye Ibihano Umukobwa w’Uwahoze Ari Perezida Wa Angola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 December 2021 5:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano bijyanye na viza kuri Isabel dos Santos ufatwa nk’umugore wa mbere ukize muri Afurika, uyu akaba ari umukobwa wa José Eduardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38 kugeza mu 2017.

Ni ibyemezo byatangajwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, aho hari urutonde rugaragaraho abantu benshi bashinjwa ibyaha bya ruswa.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Anthony Blinken, yasohoye itangazo rivuga ko muri iyo gahunda yabujije kwinjira muri Amerika abantu bavugwa kuri urwo rutonde  kimwe n’abagize imiryango yabo ba hafi.

Rivuga ko Dos Santos yashyizwe kuri urwo rutonde nk’uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Leta, “kubera uruhare rukomeye yagize mu gukoresha nabi umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.”

Ni umwanya yariho ubwo Se yari Perezida wa Angola.

Ntabwo ariko itangazo rya Blinken risobanura neza uruhare rw’uyu mugore cyangwa ibyo aregwa uko byakabaye.

Gusa muri icyo gihe ashinjwa ko yigwijeho umutungo akaba umuherwe ukomeye, akagenda agura imitungo mu buryo butigeze busobanuka.

Mu bafatiwe ibihano kandi harimo abantu babiri bari bakomeye ku bwa Perezida Dos Santos barimo Leopoldo Fragoso do Nascimento wari ushinzwe itumanaho rye na Manuel Helder Vieira Dias wahoze ari Jenerali mu ngabo, kubera uruhare bashinjwa mu byaha bya ruswa binyuze mu inyerezwa no gukoresha nabi miliyari nyinshi z’amadolari za Leta mu nyungu bwite.

Abo bombi bahaniwe rimwe n’abagore babo n’abana kubera ibyaha bya ruswa.

Bafatiwe ibihano hagendewe ku iteka rizwi nka Global Magnitsky kubera uruhare bashinjwa mu byaha bya ruswa, bivuze ko badashobora gukorana ubucuruzi n’ibigo byo muri Amerika cyangwa kubona inyungu ku bikorwa biyobowe n’Abanyamerika.

Abandi bafatiwe ibihano barimo Senateri Prince Yormie Johnson wo muri Liberia n’umucuruzi ukomeye muri Sudani y’Epfo, Benjamin Bol Mel.

TAGGED:AfurikaAmerikaAngolafeaturedibihano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Avuga Ko Bidakwiye Ko Ikinyabiziga Cy’Uwanyoye Inzoga Agatwara Gifungwa
Next Article U Rwanda Ntiruzatezuka Ku Mugambi W’Iterambere Ry’Afurika- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Polisi Yafashe Abo Ikekaho Kwiba Telefoni Na Mudasobwa 

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

You Might Also Like

Mu mahanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?