Hari Ibyo Perezida Kagame Yiteze Ku Biga Mu Ishuri Nyafurika Ry’Imiyoborere

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Perezida Paul Kagame- akaba umwe mu bashinze Ishuri Nyafurika Ry’Imiyoborere, Africa School of Governance- avuga ko asanga rizagera ku nshingano zaryo zirimo gutegurira uyu mugabane abayobozi bahamye.

Iri shuri rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, abaryigamo bakaba bafite inshingano zo kuzaha Afurika uburyo bwo kubona abayobozi baharanira ko itera imbere mu buryo budaheza.

Kagame yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama(8) 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Afurika ikeneye abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora ibihugu n’inzego zabyo, ariko cyane cyane abayobozi bashobora guhindura imikorere bakava ku magambo bakagera ku bikorwa.”

Avuga ko iyo imiyoborere idakozwe neza iba kimwe mu by’ingenzi bidindiza umugabane, akemeza ko iryo shuri rikwiye guhindura iyo miterere.

Ati: “Iryo shuri, ASG, ntirikwiye kuba ishuri ritanga impamyabumenyi gusa, ahubwo rikwiye kuba ahantu hategurirwa abantu bashobora gutekereza ku bibazo by’Afurika, kubisesengura no kubishakira ibisubizo bijyanye n’imiterere y’umugabane.”

Kuri uyu wa Kabiri italiki mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga yiga uko abatuye Afurika bahindura imyumvire, ikaba igomba kurangira kuri uyu wa Gatatu italiki 26,Kanama(8), 2026.

Yiswe “Africa Mindset Reset Forum” ikibanda ku miyoborere, ubuyobozi no guhindura imyumvire kugira ngo Afurika izihitiremo inzira y’iterambere.

Kagame kandi asanga ubumenyi butangwa mu mashuri ya Afurika cyane cyane ubutangirwa cyangwa ubuzatangirwa muri Africa School of Governance bugomba gufasha Afurika kugira abayobozi badategereza ko ibibazo by’umugabane bikemurwa n’abandi, ahubwo bagafata inshingano zo kubishakira ibisubizo.

ASG ishinzwe kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’Afurika, mu gihe ikibazo cy’imiyoborere, imikorere y’inzego n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere biri mu bikwiye kwitabwaho ngo Afurika itere imbere.

Kuri Perezida Kagame, umusaruro w’iri shuri uzagaragarira cyane mu ruhare abazarirangizamo bakazagira mu guteza imbere ibihugu byabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *