Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guma Mu Rugo Yageze No Mu Turere Itari Irimo…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Guma Mu Rugo Yageze No Mu Turere Itari Irimo…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2021 5:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko hari imirenge imwe n’imwe yo mu Ntara yashyize muri Guma mu rugo. Iyi Minisiteri ivuga ko byatewe n’ubwiyongere bw’icyorezo COVID-19 bumaze kuhagaragara ku kigero cyo hejuru.

Iyi gahunda yo Guma Mu Rugo mu tundi turere izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 28, Nyakanga irangire tariki 10, Kanama, 2021.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza  ko mu rwego rwo gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abanduye COVID-19 n’abahitanwa nayo mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko yongera iminsi itanu ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzwe, zirimo Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Guma mu rugo y’iminsi 10 yabanjye mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro yagombaga kugeza ku wa 27 Nyakanga, ariko biza kwemezwa yongerewe ikazageza  ku wa 31 Nyakanga 2021.

Itangazo riherutse gusuhoka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ryagiraga  riti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavugiye kuri TV 10 ko kuva Guma mu rugo yatangira hapimwe abantu benshi bashoboka, ubwo hapimwaga 15% by’abatuye Akagari.

Ngo byagaragaye ko ubwandu buri muri 4 %, umubare munini bijyanye n’uburyo bapimwe abantu bagendaga batombozwa, bitandukanye n’uko hajyaga hapimwa abijyanye kwa muganga kuko wenda bakeka ko banduye.

Dr. Nsanzimana yavuze ko iminsi 10 ya Guma mu rugo ari mike ngo ubashe kubona ko hari intambwe ikomeye yatewe, kubera ko kugira ngo umuntu akire bishobora gufata iminsi 14.

- Advertisement -

Ibyo byari bivuze ko abakize ari abasanzwemo ubwandu mbere ya Guma mu rugo.

Ubusanzwe ngo ku ndwara z’ibyorezo nka COVID-19, iminsi ishobora gutanga ishusho ikomeye y’ubwandu ni 28, gusa ku cyorezo nka Ebola ho iba ishobora kugeza ku minsi 45 y’ingamba zikaze zo kugenzura icyorezo.

TAGGED:COVID-19featuredGuma mu RugoImirengeIngambaUturere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rutunga Ushinjwa Kwicisha Abatutsi Muri ISAR-Rubona Yoherejwe Mu Rwanda
Next Article Kwihaza Mu Biribwa Ni Kimwe Mu Byo Afurika Iharanira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?