Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abacururizaga mu isoko rya GOICO kwirinda kuryinjiramo ngo barareba niba hari icyaba cyarokotse inkongi.
Avuga ko abaturage bwakwiye gutegereza bakazabahwa uburenganzira n’inzego zibishinzwe nyuma yo kureba niba nta kaga bahuriramo nako.
Ibi yabigarutseho mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yasuraga iri soko kugira ngo ahumurize abacuruzi bahuye n’igihombo.

Nsengimana yasabye abacuruzi kudaheranwa n’agahinda batewe n’ibyabaye, abasaba gukomeza gushaka uko babaho mu gihe inzego zibishinzwe zikora ibijyanye no gucunga ahabereye inkongi no gusuzuma ibyangiritse.
Yabibukije ko nubwo hari byinshi byangiritse, ari ngombwa kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abacuruzi bakareka inzego zibifitiye ububasha zikabanza kugenzura umutekano w’inyubako mbere y’uko bongera kuyinjiramo.
Inkongi yibasiye isoko rya GOICO, riri mu Mujyi wa Musanze, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Amakuru yatangajwe na bamwe mu bakorera muri iryo soko agaragaza ko umuriro watangiye ahagana saa cyenda n’igice kugeza saa kumi z’amanywa, uhera mu igorofa rya gatanu ry’iyi nyubako y’amagorofa atanu, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.
Waje gukwira mu bindi bice by’inyubako, wangiza ibicuruzwa n’indi mitungo y’abacuruzi.
Abari muri iyo nyubako bahise bayisohokamo kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi, n’izindi nzego z’ubutabazi zahise zitabara kugira ngo zihangane n’umuriro.
Mu makuru yatangajwe ku Cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yemeje ko nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi kandi ko icyayiteye n’agaciro nyako k’ibyangiritse byari bitaramenyekana.

