Kizimyamwoto Mu Rwanda Ziteguwe Gute? Hakenewe Kajugujugu

Peter Taarifa
4 Min Read
Izi modoka ntizihagije. Ifoto yakuwe kuri Instagram.

Urebye imiterere y’u Rwanda n’umuvuduko amajyambere yarwo ari ho, bigaragara ko kizimyamwoto ziri mu gihugu zadahagije ngo zizimye inkongi ikomeye nk’iyaraye yibasiye Goico i Musanze.

Bivuze ko igihugu kiri mu kaga k’uko mu gihe inkongi zikomeye nk’iyaraye ikongoye isoko rya Goico Plazza zakwaduka, hatikiriramo byinshi.

Iri soko ryahiye k’uburyo ahantu hato cyane ari ho hasigaye hatageze umuriro, aho hakaba ari hasi aho abantu binjirira hareba kuri kaburimbo nini kandi naho ntihabuze ibyangirika mu rugero runaka.

Ni isoko rinini ryakorerwagamo n’abacuruzi 2,000 kandi rikaremwa n’ababarirwa mu bihumbi byinshi hafi buri munsi.

Bimwe mu bigo bikomeye byarikoreragamo ni Banki ya Kigali, Banque Populaire du Rwanda, Kenya Commercial Bank na Simba.

Hari n’iduka rya Nyirangarama.

Ku byerekeye imodoka zizimya umuriro, amakuru avuga ko iyaje kuzimya umuriro wari wadutse muri Goico Plazza amazi yaje kuyibana make biba ngombwa ko hashakwa andi, bitiza umuriro umurindi.

Birashoboka ko bimaze kugaragara ko umuriro wabaye mwinshi, ari bwo hitabajwe iyaje iturutse i Rubavu nk’uko mugenzi wacu ukorera muri Musanze utashatse ko tumuvuga amazina yabitubwiye.

Kuva i Rubavu ukagera i Musanze ni urugendo rurerure kuko ubanza guca muri Nyabihu kandi ukitwararika ngo utagwa kubera amakoni cyangwa ngo ugonge abantu n’amatungo.

Kizimyamwoto ahanini ziba ziparitse ku biro bya Polisi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ku byerekeye inkongi yo kuri Goico, kizimyamwoto iba iri ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kiri mu ntera itari kuri kure cyane y’iryo soko.

Mu kiganiro abaturage baraye bahaye bagenzi bacu ba RBA bavuze ko yahageze itinze, ko iyo iza gutebuka, hari ibyo iba yaramiye.

Hari izindi kizimyamwoto eshatu zavuye mu Mujyi wa Kigali zagiye kuzimya Goico.

Ahandi mu Ntara byifashe gute?

Muri rusange, kizimyamwoto ziri mu Rwanda ni nke. Urugero ni uko mu Ntara y’Uburasirazuba( ari nayo ngari kurusha izindi) hari kizimyamwoto enye.

Imwe i Rwamagana( ku cyiciro cy’Intara), indi mu Bugesera, indi i Nyagatare n’indi muri Kirehe ku mupaka wa Rusumo.

Ubugari bw’iyo Ntara n’inganda ziyirimo n’iziteganywa kubakwa, byagombye gutuma hongerwa izindi modoka zifite ubwo bushobozi cyangwa uburenzeho.

Mu Mujyi wa Kigali naho haba kizimyamwoto ziba ziparitse ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi, kuri Kigali City Tower mu Mujyi, i Remera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku rwego rw’umujyi wa Kigali no muri Kigali Economic Zone.

Ku byerekeye Intara y’Uburengerazuba, ntituramenya iziri yo gusa mu Majyepfo hari ebyeri, imwe i Muhanga n’indi muri Huye.

Hagati aho, abaturage basabwa gutunga kizimyamwoto mu ngo zabo,  kandi bagashishikarizwa kumenyesha polisi bakibona umwotsi kuko umuriro ujya kuba inkongi ari uko kuwuzimya byatinze.

Hakenewe kajugujugu

Abaturage bavuga ko igihugu cyagombye kubaka ubushobozi bwo kuzimya inkongi bushingiye no mu gukoresha kajugujugu.

Bemeza ko hakwiye kurebwa uko izo ndege zashakishwa bigakorwa mu rwego rwo gutabara mu bice bya kure cyangwa ibice bigoye kugerwamo hakoreshejwe imodoka kubera ubuhaname bw’aho cyangwa izindi mpamvu.

Ahatangwa urugero ni mu Burengerazuba kubera amakoni y’imihanda yaho, bityo kajugujugu zikaba zajya zibanguka.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko mu gihe kiri imbere hateganywa kuzazanwa za drones zazafasha muri ibi bikorwa.

Icyakora, kizimyamwoto zirahenda cyane.

Igura make ishobora kugeza kuri Miliyoni Frw 700 mu gihe izishobora kuzimya etaje ndende cyane zigeza kuri Miliyari Frw 2, urugero nk’iba mu Mujyi kuri KCT.

Izi modoka ngo zigura hafi Miliyari Frw 2.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *