Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye-Rulindo-Muhanga: Abayobozi Banditse Basezera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Huye-Rulindo-Muhanga: Abayobozi Banditse Basezera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2024 4:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abajura b'i Huye baravugwaho gusahura kiliziya
SHARE

Ba Perezida b’Inama Njyanama b’Uturere twa Huye, Rulindo,na Muhanga bemereye itangazamakuru ko bakiriye inyandiko z’abayobozi babandikiye basaba guhagarika akazi ‘mu gihe kitazwi.’

Hari hashize igihe hari inkuru ya UMUSEKE itambutse ivuga ko hari abayobozi bandikiye inzego zitandukanye basezera ku kazi.

Bari abantu batandatu bo mu Karere ka Rulindo, Muhanga, Huye na Gicumbi banditse basezera ku mirimo bari bashinzwe.

Nyuma y’uko ibi bitangajwe ntihagire icyo abayobozi babivugaho kuko ‘batari babonye’ ayo mabariwa, ubu bwo baremeza ko ayo mabaruwa ‘bayabonye’.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo Dusabirane Aimable yemeje ko ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace bayibonye ‘saa yine z’ijoro’ zo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 23 Mutarama 2024.

Ngo Yanditse asaba gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo mu gihe kitazwi kandi ku mpamvu ze bwite.

Uyu muyobozi avuga ko hatagize igihinduka Inama Njyanama izaterana kuri uyu wa kane Taliki 25, Mutarama, 2024 kugira ngo isuzume iby’iyi baruwa ye.

Yavuze ko na mbere y’uko yandika asezera ku kazi, Inama Njyanama yari yafashe umwanzuro wo kugira ibyo imubaza, ibindi byimbitse akazabibazwa n’Inkiko.

Ati: “Urwego rw’Inama Njyanama turakurikirana ibijyanye n’amakosa y’akazi Gitifu yaba akekwaho gukora.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko ibaruwa yo gusezera ku kazi y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir bayibonye kandi ko yanditse asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Nshimiyimana avuga ko usibye ibyaha yari akurikiranyweho n’Inkiko, nta yandi makosa abagize Njyanama bari basanzwe bamuziho.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye witwa Dr Kagwesage Anne Marie nawe avuga ko yamaze kubona inyandiko y’umuyobozi mu Karere ushinzwe Imirimo rusange Muhanguzi Godfrey yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Huye isaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ati:“Twebwe Njyanama yatugeneye Kopi kubera ko muri Komite Nyobozi y’Akarere aribo bafite DM mu nshingano.”

Usibye abayobozi ba za Njyanama bemeye ko bakiriye amabaruwa yabo asezera ku kazi mu gihe kitazwi, hari kandi abayobozi batatu bandikiye abayobozi bo muri utwo turere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu zabo bwite.

Abo ni umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Karere ka Rulindo Mugisha Delice, Bavugirije Juvénal wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Karere ka Rulindo na Niyonsenga nawe wari ukuriye ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi.

Abo bose bahuriye kuri dosiye imwe y’amafaranga y’ingurane bakekwaho kunyereza.

Ni amafaranga yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo ijyanye n’ikorwa ry’umuhanda Rwintare- Gitanda-Muvumo wo mu Karere Rulindo.

Ayo mafaranga y’ingurane yakue kuri konti y’Akarere ka Rulindo ahabwa abandi bantu batahafite ubutaka kandi badafite aho bahuriye n’iyo mitungo.
Ibi ni ibyemezwa n’abanyamakuru bakurikiranye iyo dosiye.

TAGGED:AbayobozifeaturedHuyeKweguraRulindoUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Asaba Ko Umuyobozi Udashoboye Ava Mu Kazi
Next Article Perezida Wa Guinea Arasura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?