Hari raporo ivuga ko umusaruro w’ibigori u Rwanda rwahuritse mu mwaka wa 2024 ungana na toni 29, 510 mu gihe mu mwaka wa 2023 wari toni 5,837 ni ukuvuga inyongera ya 405.51%.
Ni umusaruro mwinshi k’uburyo u Rwanda ugana na 400% ugereranyije n’uwo rwari rwarateganyirije iki gikorwa.
Ibigega u Rwanda ruhunikamo ibigori biri mu Turere twa Nyagatare, Nyabihu, Bugesera, Nyanza na Nyamagabe.
Imibare iri muri raporo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse gusohora ku rubuga rwayo yerekana ko umusaruro wose w’ibigori weze mu gihembwe cya mbere cya 2024 ari toni 507,985 naho mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2023 zari toni 390,879, bivuze inyongera ya 30%, biragaragara ko ibigori bihunitse bishobora kwifashishwa mu gihe cy’iminsi iri hafi amezi atatu.
Umwero mwiza w’ibigori watewe ahanini n’ingamba nziza z’ubuhinzi bubungabunga ubutaka binyuze mu materasi y’indinganire no gukoresha ifumbire imeze neza.
Bivugwa ko mu gihugu hose hari hegitari 1,031,282.8 zatunganyijwemo amaterasi y’indinganire hagamijwe kurinda ubutaka isuri.
Byajyaniranye n’uko hari henshi mu gihugu hashyizwe uburyo bwo kuhira kijyambere hagamijwe kurinda ko ubutaka bwumagara mu mpeshyi cyangwa mu rugaryi.
Hegitari 37,273 nizo zatunganyijwe mu bice byegereye imigezi n’ibiyaga kugira ngo zikorerwemo uburyo bwo kuhira bugezweho naho izindi 26,201 zitunganywa ku butaka bwegeranyijwe imusozi.
Umuhati Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ngo igere ku kwihaza mu biribwa kw’abaturage ni uwo gushimwa.
Icyakora hari intego zitaragerwaho.
Nk’ubu, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yari yarihaye intego y’uko u Rwanda ruzahunika toni 140,980 z’ibigori na toni 69,917 z’ibishyimbo mu mwaka wa 2024.
Ni intego yari yashyizweho ko igomba kugerwaho hagati y’umwaka wa 2023 n’uwa 2024 nk’uko biri mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye rwise National Strategy for Transformation (NST1), yarangiranye na 2024 ubwo Manda ya Perezida wa Repubulika yarangiraga.

Abafata ibyemezo bya politiki y’ubuhinzi bavuga ko kutagera ku musaruro wari witezwe byatewe ahanini n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zatubije umusaruro mu mwaka wa 2023.
Zirimo imvura yaguye ari nyinshi mu itumba rya 2023 ikangiza imyaka yari yeze( ibinyampeke n’ibinyamisogwe), hakongeraho n’uruzuba rwatse kare rubabura imyaka yari yararokotse imvura.
Ibihingwa byagizweho ingaruka kurusha ibindi ni ibishyimbo n’ibigori kandi nibyo bihingwa ngangurarugo bifatiye benshi runini.
Aho barumbije kurusha ahandi ni mu Burasirazuba no mu Majyepfo by’u Rwanda kandi aha niho hera ibyo bihingwa kurusha ahandi.
Mu gihe ari uko bimeze ku bihingwa ngangurarugo, ibihingwa ngengabukungu byo byazamuye umusaruro u Rwanda rwohereje hanze ku buryo byarwinjirije Miliyoni $ 839.2 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Ibyo bihingwa ahanini ni ikawa, icyayi, imbuto n’imboga.
Ikawa yonyine yinjije miliyoni $ 78.71 naho icyayi kinjiza miliyoni $ 114.88.
Nk’uko bigaragara, icyayi nicyo kinjiriza u Rwanda amadovize menshi mu bihingwa ngengabukungu rufite kugeza ubu.
Impamvu ni uko cyo gisarurwa kenshi mu mwaka mu gihe ikawa isaba igihe runaka ngo yere kandi itunganywe neza.
Mu mwaka wa 2023/2024 uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’u Rwanda rungana na 27%.
Urwego rwa serivisi nirwo ruri imbere mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, gusa n’ubuhinzi buri kuzamura uruhare rwabwo binyuze mu ivugurura Guverinoma ishyira mu kubuhindura ubwa kijyambere, ntibuhore bukoresha isuka cyangwa ngo bwuhirwe n’amazi y’imvura gusa.
Guverinoma, ku rundi ruhande, yashyizeho uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere hagamijwe ko ubuhinzi, ubworozi n’ubundi buryo bw’imibereho biba ibintu bihangana n’ibiza cyangwa andi maherere aturuka kubyo umuntu atagizemo uruhare.