Icyo u Bwongereza Butangaza Ku Bimukira Bushobora Koherereza u Rwanda

Mu buryo buteruye Guverinoma y’u Bwongereza yatangarije Taarifa ko idashobora kwerura ngo ivuge ibikubiye mu biganiro u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu ku bibazo by’ubufatanye mu rwego runaka.

Ni mu kiganiro gito ubwanditsi bwa Taarifa bwagiranye n’umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda utashatse ko tumuvuga amazina.

Imvano yo kumuhamagara yari iy’uko hari amakuru tumaranye igihe ariko ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda bwanze kugira icyo buyadutangarizaho avuga ko Guverinoma z’ibihugu byombi ziri mu biganiro by’uko u Bwongereza bwakoherereza u Rwanda bamwe mu bimukira bava mu Bufaransa bakaza mu Bwongereza bitemewe n’amategeko.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza nibyo byabanje gutangaza iby’uyu mugambi.

Ibyo birimo Daily Mail na Telegraph.

Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda buvuga ko butazi icyo u Rwanda ruvuga ku bimaze igihe birutangazwaho mu Bwongereza

Yabanje ati: “Guverinoma y’u Bwongereza ifatana uburemere ikibazo cy’abimukira kandi hari ibihugu by’inshuti zabwo iri kuganira nabyo kuri iki kibazo.”

Nyuma yunzemo ati: “ Nk’uko nabikubwiye, ntabwo byaba ari byo ko tuvuga ko dufite cyangwa tudafite ibiganiro hagati yacu n’ibihugu runaka.”

Igisubizo cy’uyu muyobozi nticyerura ngo gihakane ko nta biganiro byo muri ruriya rwego bihari.

Ariko yirinda gufata uruhande.

Ku rundi ruhande ariko, ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo bwareruye buvuga ko nta makuru bufite kuri iyi ngingo.

Mu ntangiriro z’Icyumweru cyarangiye taliki 23, Mutarama, 2022, ubwo byandikwaga bwa mbere n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, Taarifa yahagamaye abashinzwe kuvugira Guverinoma y’u Rwanda ngo bagire icyo babitubwiraho.

Aya makuru yageze hanze bwa mbere kuwa Mbere taliki 17, Mutarama, 2022.

Bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 18, Mutarama, 2022 , Taarifa yahamagaye Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kugira ngo agire icyo adutangariza kuri iyi ngingo ariko ntiyafata telefoni ye igendanwa.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije witwa Alain Mukuralinda nawe icyo gihe twaramuhamagaye atubwira ko ‘ayo makuru ntayo azi.’

Kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Mutarama, 2022[ni nyuma y’iminsi itanu] nabwo twahamagaye abayobozi bashinzwe kuvugira Guverinoma kugira ngo twumve niba hari icyo badutangariza kuri ariya makuru yari agiye kumara Icyumweru avugwa mu Bwongereza kandi afite aho ahuriye n’u Rwanda, ntibatwitaba.

Icyakora Alain Mukuralinda yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi bumumenyesha icyo twashakaga kumubaza turabwandika ariko bwacyeye ataradusubiza.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 22, Mutarama, 2022 twongeye kumuhamagara atubwira ko ari gutanga ikiganiro muri imwe muri radio zo mu Rwanda.

Twamwandikiye ubutumwa aho asohokeye muri studio, adusubiza  ubutumwa bugufi bugira buti: “ Iyo nkuru nanjye nayibonye nk’uko wayibonye ku mbuga nkoranyambuga. Nta makuru nyifiteho.”

Mukuralinda avuga ko hari amakuru aba adafite ku byerekeye u Rwanda

Kuba ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda buvuga ko hari amakuru buba budafite biratangaje!

Ikindi cyakwibazwaho ni ukumenya niba koko nta makuru baba babifiteho cyangwa niba ari ukudashaka kuyatanga bikozwe nkana!

U Rwanda rusanzwe rufite abimukira rwakiriye baturutse muri Afghanistan ndetse n’impunzi zavanywe muri Libya rwemera kuzakira mu rwego rwo guha inyoko muntu agaciro ikwiye.

Kudatanga amakuru yemewe n’amategeko ni ukwica amategeko…

Mu Rwanda ‘Itegeko rigena uburyo amakuru asabwa, uko atangwa n’uburenganzira bwo kuyahabwa’ rivuga ko ibigo bya Leta bifite inshingano zo gutanga amakuru afitiye abaturage akamaro igihe cyose atabujijwe n’Itegeko.

Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nomero 10, yo ku italiki 11, Werurwe, 2013.

Ingingo ya 9 y’iri tegeko igena uko amakuru atangwa ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu  mu rurimi urwo ari rwo rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho hatabangamiwe ibiteganywa n’iri tegeko.

Ingingo yaryo ya 11 ivuga ko iyo urwego rwasabwe amakuru rusanze rutari buyatange ruba rugomba ‘gusobanura impamvu’ mu buryo bushingiye ku mategeko.

Ingingo yaryo ya 17 ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rugenzura ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abaturage.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 hari abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda harimo na RBA babwiye Taarifa ko hari aho kubona amakuru agenwa n’itegeko twavuze haruguru biba bigoye.

Bavuga ko ibigo bya Leta bibasiragiza, bikabasaba kwandika za email bagategereza ko zizasubizwa zimwe zigasubizwa izindi amaso agahera mu kirere.

Icyo gihe abaduhaye amakuru barimo uwo muri RBA (Rwanda Broadcasting Agency), Kigali Today, UMUSEKE.RW, UMURYANGO.RW n’abandi bigenga.

Abanyamakuru barimo n’abafite uburambe mu kazi bavuga ko abashinzwe gutanga amakuru mu bigo bya Leta basa n’abatazi inshingano zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version