Ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda bwongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko ibaye imwe mu zidasanzwe mu irushanwa ryo kuryoherwa no gusuzuma ikawa ryabereye mu imurikagurisha rya World of Coffee San Diego 2026.
Ikawa y’u Rwanda yageragejwe muri byinshi birimo ubwo mu Cyongereza bise Anaerobic Natural Processing, bukaba ubwo kuyitunganya idafite umwuka wa ogisijeni kandi yashoboye kuza mu myanya itanu ya mbere mu ikawa 48 zipiganwaga.
Byatumye yitabwaho cyane n’abaguzi mpuzamahanga, abatunganya ikawa (roasters), n’inzobere mu bijyanye n’inganda z’ikawa.
Iyi ntsinzi igaragaza ko u Rwanda rukomeje kumenyekana nk’igihugu gitunganya ikawa iri ku rwego rwo hejuru, kandi bikerekana ko rushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Abasesenguzi mu byo gutunganya ikawa bagaragaza ko gukoresha uburyo bushya bwo gutunganya ikawa, nk’ubwo kuyibika mu buryo butuma itinjirwamo n’umwuka (anaerobic), biri mu bituma ikawa y’u Rwanda igira umwihariko ugaragara.
Ibi kandi byerekana imbaraga zashyizwe mu ruhererekane rwose rw’ikawa—kuva ku bahinzi, abasaruzi, abayironga, kugeza ku bayohereza hanze—mu kuzamura ubuziranenge, kubungabunga umwimerere wayo no kuyishyira ku isoko itunganye.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje gushora imari mu ikawa y’umwihariko (specialty coffee), rushyira imbaraga mu guhanga udushya no kwinjira ku masoko yo hejuru atanga inyungu nyinshi.
U Rwanda rumaze igihe ruzwiho ikawa ifite ubuziranenge buhanitse cyane cyane mu bwoko bwa Arabica, ikundwa kubera uburyohe bwayo bushingiye ku miterere yayo ituma imyunyungugu iyigize iba iringaniye neza.
Kugira ngo bigerweho, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu guhugura abahinzi uburyo bwiza bwo kweza no gutunganya ikawa, kongera sitasiyo irongerwamo ikawa, guteza imbere uburyo bushya bwo kuyitunganya no kuyibika.
Ku rwego mpuzamahanga, amarushanwa nka World of Coffee afasha cyane ibihugu nk’u Rwanda kubona amasoko mashya no kuzamura igiciro cy’ikawa yabyo, cyane cyane iyo iri mu cyiciro bita ‘specialty coffee’ igurwa amafaranga menshi kurusha isanzwe.
Byongeye kandi, kuba ikawa y’u Rwanda ikundwa n’abaguzi bo ku isi bifasha no kongera amafaranga yinjira mu gihugu, bikanateza imbere imibereho y’abahinzi bayo benshi

