Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikirego Gishya DRC Irega u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ikirego Gishya DRC Irega u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2024 10:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igihe kirekire Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo irega u Rwanda gufasha M23, ikirego gihari ubu ni icy’uko ingabo z’u Rwanda zinjiriye mu buryo yise ko buteje akaga imikorere ya GPS y’indege za gisivile mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga babwita ‘Global Positioning System’ (GPS) bukaba bufasha indege kumenya ibyerekezo binyuze mu makuru atangwa n’ibyogajuru.

Ayo makuru akubiyemo icyerekezo n’umuvuduko by’indege n’amakuru y’aho iva n’aho yerekeza.

Itangazo rya Guverinoma ya DRC riri kuri X niryo rikubiyemo icyo kirego gishya.

Taarifa Rwanda yabajije Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda icyo babivugaho ariko nta gisubizo turahabwa.

Mu itangazo rya Guverinoma ya DRC harimo ko yabonye ibitero byo ‘kwinjirira mu buryo butemewe’ inzira z’indege muri Kivu ya Ruguru no mu bice bya Goma birimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.

Ikirego DRC irega u Rwanda

Iki kirego kije gisanga ibindi Guverinoma ya DRC imaze igihe ishinja u Rwanda birimo no gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rikavuga ko ibya DRC na M23 ari dosiye itarureba.

Rwanda runenga ubutegetsi bwa DR Congo ko bwananiwe gukemura ikibazo cya M23 igizwe Abanyecongo kandi bukananirwa no gucyura impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda no muri  Uganda.

U Rwanda kandi ruvuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifasha mu buryo butaziguye abagize FDLR basize bakoreye Abatutsi Jenoside mu Rwanda bakaba bataranatezuka ku ngengabitekerezo yayo.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira France 24 ko niharamuka hari isasu ryongeye kuva muri  DRC cyangwa ahandi haturanye n’u Rwanda, rwiteguye intambara yeruye.

Icyo gihe Kagame yavuze ko u Rwanda rufatana uburemere ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC n’ab’Uburundi by’uko bashaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Avuga ko nta kintu u Rwanda rujya rufatana uburemere bucye.

TAGGED:CongoDRCFDLRfeaturedGuverinomaIndegeM23MukuralindaTekiniki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bwiza Asanga Urukundo Ari Baringa
Next Article Gasabo: Umukazana Aravugwaho Guhohotera Sebukwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?