Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Irashaka Kuzamura Ubukerarugendo Bukorerwa i Kibeho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Israel Irashaka Kuzamura Ubukerarugendo Bukorerwa i Kibeho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2021 10:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’aka  Karere bumubwira ko bucyeneye inkunga mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa i Kibeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Emmanuel Murwanashyaka yakiriye Ambasaderi Ron Adam amugezaho ibyo Akarere ayoboye kifuza guterwamo inkunga.

Icy’ibanze baje kwemeranyaho ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa mu Murenge wa Kibeho.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa ari bo Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Abakobwa babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

Mu biganiro Akarere ka Nyaruguru kagiranye na Ambasade ya Israel, kabusabye kureba uko habaho ubufatanye mu kuzamura urwego rwa buriya bucyerarugendo, i Kibeho kahubakwa hoteli zihagije zo kwakira abahasura kandi n’abashinzwe gutembereza ba mukerarugendo bagahugurwa mu ndimi.

- Advertisement -
Ambasaderi Ron Adam ari kumwe n’abayobozi muri Nyaruguru

Izo ndimi ni Igifaransa n’Icyongereza.

Akenshi usanga abatembereza ba mukerarugendo baba bazi ururimi rumwe  cyangwa narwo bataruzi neza.

Nyuma yo kumva ibyo ab’i Kibeho bacyeneye kugira ngo bateze imbere ubukerarugendo bwabo bushingiye ku iyobokamana, Ambasaderi Ron Adam yabasezeranyije ko azagira uruhare mu kubicyemura ariko ngo bizaganirwaho n’abandi bafatanyabikorwa.

Israel ni igihugu gifite henshi hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana…

Ku byerekeye iyobokamana, Israel ifite umurwa mukuru witwa Yeruzalemu utuwe n’abaturage baba mu madini atatu akomeye ku isi kandi buri dini rifite aho barisengera.

Ayo madini ni Ubukirisitu, Islam n’Idini Ry’Abayahudi.

 Ku byerekeye Ubukirisitu, Israel niho Yezu Kristu yavukiye, arahakurira kugeza apfuye amanitswe ku giti.

Yishwe n’Abaromani bamushinjaga kwangisha ubutegetsi abaturage, ababwira ko we ubwe ari Umwami.

Kubwira Ubwami bw’Abami bw’Abaromani ko ari we Mwami w’ukuri waje gukura abantu mu bibazo bafite, ntabwo byari bumugwe amahoro.

Aho  Yezu Kristu yashyinguwe n’ubu harahari. Mu Cyongereza bahita The Garden Tomb.

Muri Bibiliya bahita i Gorgotha.

i Gorgotha ahari imva ya Yezu Kristu

Abahanga bavumbuye kandi bemeza ko iyi mva ari iya Yezu Kristu mu mwaka wa 1867.

Ahandi hazwi cyane ni ahitwa mu Murima w’Imizeti.

Uyu murima w’imizeti uhereye i Yeruzalemu, ukaba ugaruka kenshi muri Bibiliya, haba mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya.

Mu isezerano rya Kera, havugwamo igihe Umwami Dawidi yahungaga umuhungu we Abusalomo washakaga kumuhitana, ariko uyu akaza kwicwa n’umugaba w’ingabo za Dawidi witwaga Yowabu amusanze anagana mu giti cy’imizeti imisatsi ye yafashwemo ubwo yirukaga ku ifarasi.

Hongera kuvugwa mu Isezerano rishya ubwo Yezu Kristu yahagishirizaga Intumwa ze ubwenge butandukanye ndetse ngo ni n’aho yazamukiye ajya mu ijuru nyuma yo kuzuka.

Mu murima w’Imizeti

Muri rusange, kuba Israel yagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana i Kibeho ni ikintu cyiza cyafasha mu kongera umubare w’abahasura kandi bakumva baguwe neza.

TAGGED:AmbasaderiBikira MariyafeaturedIsraelIyobokamanaKibeho
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi B’u Rwanda Barinda Abayobozi Bakuru Muri Centrafrique Hari Icyo Basabwa
Next Article Kandiho Uyobora Iperereza Rya Gisirikare Rya Uganda Yahuye Na Kayumba Nyamwasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?