Israel Iri Kurambagiza Libya Mbere Y’Amatora

Hari amakuru yari yaragizwe ibanga n’inzego z’umutekano haba muri Libya no muri Israel y’uko umuhungu wa Gen Khalifa Haftar witwa Saddam Haftar aherutse gusura Israel bakagirana ibiganiro mu muhezo. Bivugwa ko Israel ishaka gufata irembo muri  Libya.

Ibi birakorwa mbere gato y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Libya tariki 24, Ukuboza, 2021.

Ikinyamakuru Haartz cyo muri Israel cyanditse ko ikiganiro umuhungu wa Gen  Haftar yagiranye n’abategetsi b’i Yeruzalemu cyamaze iminota 90.

Saddam Haftar yageze muri kiriya gihugu ari mu ndege ya Se yitwa Dassault Falcon ifite nomero  P4-RMA  yakorewe mu Bufaransa.

- Advertisement -

Mbere y’uko igera ku kibuga mpuzamahanga cya Ben Gourion muri Israel yari yabaje kugwa i Dubai.

Hari amakuru ataremezwa na rumwe mu mpande zirebwa nayo avuga ko Haftar n’umuhungu we bari gukora uko bashoboye ngo Israel ibafashe kuzatsinda amatora hanyuma nabo bazayifungurire amarembo, batangire imikoranire.

Andi yo avuga ko hari Haftar afite ikigo gikorera i Dubai gukorwamo n’Abanya Israel.

Ikindi ni uko hari ibigo bikorwamo n’abahanga mu kureshya abakiliya(PR Companies) bikorera mu Bufaransa no muri Leta ziyunze z’Abarabu bigira inama abo ku ruhande rwa Jenerali Haftar.

Uyu musirikare muri iki gihe niwe ufatwa nk’umuntu ukomeye kurusha abandi muri Libya.

N’ubwo abasirikare be baherutse gukubitwa inshuro, bagasubira inyuma, ariko muri rusange igice ayoboye kihagazeho cyane.

Saddam Haftar niwe muntu ufatwa nk’ukuboko gukomeye kwa Se kuko muri iki gihe uyu musirikare mukuru arwaye.

Uretse no kuba arwaye ariko aranakuze kuko afite imyaka 77 y’amavuko.

Mu myaka itatu ishize, uyu musirikare mukuru yagiye kwivuriza i Paris, icyo gihe akaba ari nabwo yashyize umuhungu mu mwanya ukomeye amuha ipeti rikomeye ndetse amwizeza ko azakomeza kumuzamura mu ntera.

Ubwo Saddam Haftar yari muri Israel, ntawamenye neza uwo baganiriye wo muri Guverinoma iyobowe na Naphtali Bennett ariko bizwi neza ko yahuye n’abakozi bakuru mu rwego rw’ubutasi rwa Mossad bari kumwe n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Abo muri Mossad bahuye na Saddam Haftar ni abo mu ishami rya kiriya kigo bashinzwe ibikorwa byo guhirika ubutegetsi mu mahanga, ibi bigakorwa ku bufatanye n’ibindi bigo by’ubutasi byo mu bihugu by’inshuti zayo.

Amakuru avuga ko ririya shami ryitwa Tevel rikorana n’ibigo 200 ku isi.

Gen Haftar

Mu buryo burimo urwijiji, Israel yatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino ku isi hagamijwe kureba niba hari ibihugu by’Abarabu byakwemera gukorana na Israel.

Icyo gihe Inama ya Israel ishinzwe umutekano w’igihugu yari iyobowe na Meir Ben-Shabbat yashinze uriya murimo umuntu wahimbiwe izina bamwita R.

Uwo muntu yakoraga mu kigo cy’ubutasi cya Israel gikorana na Mossad kitwa Shin Bet.

Kirazira ko izina ry’uriya muntu ritangazwa mu binyamakuru kuko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

Icyo gihe ikibazo cyari gikomeye cyari uko abayobozi ba Shin Bet hari ibyo bagonganiragaho n’aba Mossad ntibabyumvikaneho.

Aho Minisitiri w’Intebe wa Israel abereye Naphtali Bennett, uyu yahise agira Dr Eyal Hulata Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Israel, uyu nawe dosiye ya Libya ayishinga Nimroz Gez.

Nimrod niwe kandi ushinzwe amadosiye arebana na Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Kuba Saddam Haftar yarasuye ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bifite ishingiro kuko ari gushaka amaboko yazatuma aba ari we uyobora Guverinoma y’ubwiyunge izava mu matora azaba tariki 24, Ukuboza, 2021.

Niyo matora ya mbere azaba abaye nyuma y’ihirikwa rya Col Muammar Gadhafi.

Khalifa Haftar yari umwe mu basirikare bari bakiri bato ubwo Col Gadhafi yafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1969 ahiritse umwami witwaga Idris, ahita ahindura Libya Repubulika iva ku bwami kuva ubwo.

Haftar kandi yigeze kuyobora itsinda rito ry’abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Misiri bahanganye na Israel mu ntambara yiswe Yom Kippur yatangiye mu mwaka wa 1973.

Hashize igihe runaka Gadhafi aha Haftar ipeti rya Colonel ndetse amwohereza kuyobora ingabo zashakaga kwigarurira ibice bimwe bya Tchad.

CIA yaje kumenyanira na Haftar mu gereza aho yari ari kumwe n’abarwanyi be bacye, bituma yigumura kuri Gadhafi ndetse aho afunguriwe ahungira muri Amerika.

Agezeyo yagerageje inshuro runaka guhirika Gadhafi ariko biranga.

Muri Amerika yari atuye muri Leta ya Virginia, ahari urugendo ruto kugira ngo ugere ku cyicaro cya CIA kiri ahitwa Langley.

Imidugararo yabaye mu mwaka wa 2011 igakuraho Gadhafi yatumye Haftar agaruka muri Libya yizeye ko azayobora kiriya gihugu ariko biranga.

Yashinze umutwe w’ingabo ukomeye ndetse wanagerageje kwigarurira Tripoli ariko uhura n’ingabo za Turikiya ziwubera ibamba.

Haftar afite icyicaro mu Mujyi wa Benghazi na Tobruk, aho ashyigikiwe n’ibihugu nka Misiri, Jordan, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, u Burusiya n’u Bufaransa.

Inzego z’ubutasi za buri gihugu muri ibi zikorera muri Libya mu buryo bw’ibanga hagamijwe gufasha umuryango wa Haftar kuzegukana intsinzi.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu ziha intwaro abo kwa Haftar, Misiri nayo iha Haftar intwaro kugira ngo yikize abarwanyi bashobora kwambuka bakajya guhungabanya Misiri.

Jordan yo yageze n’ubwo ishaka kugurisha indege kuri Haftar ariko Amerika iyireba ikijisho irabireka.

Israel ntiyatanzwe…

Israel ni igihugu gito ariko kizi uko cyakwaguka kikaba igihangange

Mu rwego rwo gucungira hafi ibibera mu gace gaturanye n’Inyanja ya Mediterane no gucunga Misiri, Israel ntiyatanzwe mu gukorana na Haftar.

Kuba Israel yakorana na Haftar kandi bizayifasha kurushaho kumenya imibereho y’Abayahudi baba Tripoli, aha kandi tukibutsa ko Israel ituwe n’Abayahudi bakomoka muri Libya batari bacye.

Abenshi bageze muri Israel baciye mu Butaliyani.

Kuba Libya ya Gadhafi yarigeze gushyigikira Palestine nabyo byatumye Israel ikanguka ndetse itangira gutegura abasore n’inkumi bayo baba muri Mossad kuzagira icyo bakora nibiba ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version