Leta Y’u Rwanda Yashyizeho Gahunda Yo Gucutsa Umuturage- Min Gatabazi

Ubwo yaganirara n’abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko mu gufasha umuturage gutera imbere, Leta yashyizeho n’uburyo bwo kumucutsa, akumva ko yishoboye akwiye kwishakamo ibisubizo.

Yabwiye ziriya nararibonye ati: “ Mu rwego rwo guca mu baturage imyumvire yo kurangamira gufashwa, usibye ubukangurambaga, twanashyizeho uburyo bwo kugena igihe cyo gucutsa ufashwa.”

Gatabazi avuga ko Umunyarwanda yabatswemo imyumvire y’uko kumufasha bitazahoraho bityo ko akwiye gukoresha ubufasha yahawe kugira ngo mu gihe kiri imbere azibesheho ntawe ategerejeho amaramuko.

Avuga ko Leta yashyizeho gahunda nyinshi zituma umuturage yiha gahunda yo kuzageza igihe runaka akigira.

- Kwmamaza -

Imwe muri zo ni  ikayi y’umuryango irimo imihigo n’intego zo kwizamura mu ntera.

Impamvu y’ibi ngo ni uko abakeneye ubufasha ari benshi kandi ubushobozi bwo kubafasha bose uko bakabaye bukaba bucye.

Kugira ngo ibi bikunde, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko ari ngombwa ko abayobozi bagira ubunyangamugayo ntibakoreshe nabi ubushobozi bucye buhari.

Kubera ko abakeneye ubufasha ari benshi, mu rwego rwo kwirinda ko hari bamwe bahabwa ubufasha kandi batabukwiye, Gatabazi yabwiye abagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda ko abaturage mu nteko zabo ari bo babagena.

Avuga kandi ko Leta ikora uko ishoboye ngo ikumire ko abaturage b’u Rwanda bagira akamenyero kabi ka ruswa.

Mu kubikora ngo hashyizweho uburyo bwo kwaka serivisi bakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kudahuza umuturage n’umuyobozi imbonankubone.

Ikindi ngo ni uko abayobozi nabo bahabwa amahugurwa kenshi kugira ngo bamenye uko barushaho gutanga serivisi neza.

Minisitiri Gatabazi yaganirije bariya bantu bakuru ku zindi ngingo zirimo ibibazo bishingiye ku myumvire, imitangire ya serivisi, imicungire y’umutungo, ubwisungane n’ibindi.

Bimwe mu bibazo Gatabazi avuga ko biri gucyemuka, Abasenateri baherutse kubisanga mu baturage batuye imidugudu y’u Rwanda.

Ni Abasenateri bari bayobowe na Senateri Rose Mureshyankwano.

Bamwe mu bayobozi ku rwego rw’uturere babwiye Abasenateri ko kugira ngo ibibazo biri mu midugudu bicyemurwe, ari ngombwa ko habaho umuyobozi ku Karere ushinzwe  ibibazo by’imidugudu gusa.

Inzego Z’Ibanze Zicyeneye Umukozi Ushinzwe Imidugudu ‘By’Umwihariko’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version