Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze:Hari Kwigwa Uko Ibinyabuzima Bigiye Gucika Byabungwabungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze:Hari Kwigwa Uko Ibinyabuzima Bigiye Gucika Byabungwabungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 May 2023 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu binyabuzima, ubuhinzi no gukora politiki bari i Musanze mu nama izamara iminsi itanu igamije kwigira hamwe uko ibinyabuzima byabana n’abantu mu bwisanzure busangiwe.

Abahanga bari muri iyi nama baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

U Rwanda rubereyemo iyi nama mu gihe rwigeze kumara imyaka myinshi hari inyamaswa zitarurangwamo.

Ni inkura n’intare.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera intambara yabaye mu Rwanda ndetse no imiturire itari iri ku murongo, intare zarishwe zirashira.

U Rwanda rwakoranye n’ikigo African Parks intare n’inkura zagarurwa muri Pariki y’Akagera.

Amakuru ya vuba aha avuga ko intare z’u Rwanda zimaze kugera kuri 50.

Inkura nazo zarorotse kandi izo nyamaswa zose zongereye abantu basura Pariki y’Akagera.

Ku rundi ruhande, hari ubwoko bw’ibiti busa n’uburi gucika.

- Advertisement -

Abanyarwanda bakuru bazi ko mu myaka irenga 30 ishize hari ibiti byeraga mu Rwanda ariko ubu byacitse kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura, guhinga no kwagurura imijyi.

Abahanga b’Abanyarwanda bari gushakisha uko ibyo biti byari bizwiho kwihanganira ubushyuhe n’amapfa byakongera guterwa mu rwego rwo guhangana n’imihagurikire y’ikirere.

Bivugwa ko hari amoko 20 y’ibiti bya kimeza yacitse.

Ni ibiti byari bizwiho ubushobozi bwo gukurura ibyuka bishyushye bisanzwe bihumanya ikirere.

Ubwiyongere bw’Abanyarwanda bwatumye ubuso bw’amashyamba y’u Rwanda agabanuka.

Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2015, ishyamba rya Buhanda ryatakaje 98 %, irya Gishwati ritakaza 93% , irya  Mashyuza ritakaza 92%, irya  Ibanda-Makera ritakaza 88%, irya Karama ritakaza 67%, irya  Dutake ritakaza 65 %, irya  Karehe-Gatuntu ritakaza 60%, irya Nyagasenyi ritakaza 58%,  irya Akagera ritakaza 58%, irya Mukura ritakaza 54%, irya Sanza ritakaza 51%, irya Mashoza ritakaza  51% n’irya Muvumba ritakaza 46%.

Andi mashyamba yatakaje ubuso by’ibiti ni ishyamba rya  Ndoha ryatakaje 26%, irya  Kibirizi-Muyira ryatakaje 22%, irya Busaga ryatakaje 16%, irya Nyungwe ryatakaje 10% ndetse n’iry’ibirunga ntiryasigaye.

Kugabanuka k’ubuso bw’amashyamba buvuze n’igabanuka ry’ubwoko bw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera.

Inama iri kubera i Musanze ngo yige ku ibungwabungwa ry’ibidukikije ibaye ku nshuro ya karindwi.

Iribanda cyane k’uburyo umuntu yabana  n’ibyanya bikomye muri Afurika no kugarura ibinyabuzima bigenda bicika.

TAGGED:featuredIbinyabuzimaIbitiInkuraIntareMusanzeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo: Abagabo Barembejwe N’Inkoni Z’Abagore Babo
Next Article Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Ashima Ko Ibitabo By’Imari ‘Bisigaye’ Bikorwa Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?