Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: No Kuri Noheli Kiliziya Gatulika Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Gukuramo Inda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

No Kuri Noheli Kiliziya Gatulika Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Gukuramo Inda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2024 6:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Musenyeri Rukamba ubwo yatambaga igitambo cya Misa ya Noheli i Huye( Ifoto@Kigali Today)
SHARE

Imwe mu ngingo zikomeye ziri kuvugwaho mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2024 ni itegeko ryemerera abangavu gukuramo inda mu gihe no mu buryo bugenwa n’itegeko. Kiliziya Gatulika y’u Rwanda iri mu nzego zibyamagana, abayiyobora bakavuga ko kubikora bihabanye n’indangagaciro za Gikirisitu.

Hashize igihe gito Abepisikopi bo mu Rwanda, uko ari icyenda, basohoye itangazo bahuriyeho rivuga ko kwica umuntu niyo yaba akiri mu nda ya Nyina ari icyaha, ko bidakwiye.

Hari aho ryagiraga riti: “Kwica umuntu bihabanye rwose n’agaciro muntu yaremanywe. Itegeko ry’Imana ribuza icyo cyaha rireba umuntu wese aho ava akagera aho yaba ari hose no mu gihe yaba arimo icyo ari cyo cyose”.

Mu yandi magambo, gukuramo inda( kwica urusoro) nabyo ni icyaha kibuzwa n’iryo tegeko.

Mu gitambo cya Misa cyo kuri uyu munsi mukuru wa Noheli Musenyeri Rukamba Philippe nawe yagarutse kuri iyi ngingo.

Yibukije abaje kumva aho atamba icyo gitambo cya Misa ko Yezu/Yesu yari Imana yigize umuntu, iba uruhinja nk’abandi bana b’abantu bose.

Ati: “Ugirira nabi uwo mwana uri mu nda ya Nyina aba agiriye nabi Yezu Kristu.”

Abasenyeri bo mu Rwanda uko ari icyenda mu nyandiko baherutse guhuriraho bavuze ko ‘gukuramo inda ku gushake ari icyaha cyo kwica inzirakarengane’,  bakemeza ko mu rushako rw’umugabo n’umugore ari ho hari inzira yemewe yo kubyara no kororoka.

Kuri bo, imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya n’izindi ngingo zinyuranye.

Musenyeri Philippe Rukamba( ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru) yavuze ko kwica umwana wasamye ari igikorwa kinyuranye n’ishusho Yezu/Yesu yazanye mu isi, ari yo ‘urukundo’.

Ati: “Noheli ni umunsi w’umuryango rero kuko ari umunsi abana bose baba batwibutsa Yezu Kristu. Ni umunsi Imana yabaye umwana, nk’uko abana b’abantu bameze. Ni ngombwa rero kubarinda, kubigisha imico myiza”.

Icyo Rukamba yavugaga si ukurinda abana urupfu rutewe n’abashaka gukuramo inda, ahubwo harimo no kubarinda imyitwarire mibi, yabaviramo kwiyoreka cyangwa bakoreka igihugu mu gihe kiri imbere.

Mu mwaka wa 2018, hari Ingingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30, Kanama, 2018 yateganyaga ibyaha n’ibihano muri rusange yavugaga ko ‘nta buryozwacyaha bubaho’ iyo gukuramo inda byakozwe kubera ko utwite ‘ari umwana’.

Kutaryozwa icyaha binashingirwa k’ukuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; cyangwa yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Undi wemerewe gukuramo inda mu Rwanda nk’uko iryo tegeko ribivuga ni uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

Ikindi gituma byemerwa ni igihe iyo nda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, nabyo bikaba bituma nta buryozwacyaha bubaho.

Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.

Itangazo rya Kiliziya Gatulika ryavuzwe haruguru rije nyuma y’iminsi mike hasohotse Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024  ryo ku wa 29/11/2024 rihindura iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa  08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Muri ryo handitsemo ko ikigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda ariko bikorewe  ku  kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, Ikigo Nderabuzima cyangwa nka polikilinike.

Ariko nanone Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera Ikigo gitanga ubuvuzi ( Clinique) cyujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ko icyo kigo cyujuje  ibisabwa.

Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika yakwamagana iri  itegeko rirebana no gukuramo inda kuko no mu 2021 yasabye ko hakorwa ubuvugizi ku birebana n’iri tegeko.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023 nk’uko byatangajwe mu nkuru ya IGIHE yasohotse tariki 15, Kanama, 2024.

Muri bo, ababarirwa muri  60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% bari batwite izari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho abangana na 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.

Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga nta yindi mibare yemewe n’urwego rubifite mu nshingano yari yatangajwe ku miterere y’iki kibazo.

TAGGED:featuredIndaKiliziyaMusenyeriRukamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwagabye Igitero Gikomeye Kuri Ukraine
Next Article Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?