Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yifurije Ramaphosa Gukira COVID-19 Vuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Perezida Kagame Yifurije Ramaphosa Gukira COVID-19 Vuba

admin
Last updated: 13 December 2021 12:44 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, byemejwe ko yanduye COVID-19 ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ramaphosa yapimwe ubwo yari atangiye kumva atameze neza, biza kugaragara ko yanduye kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Hari nyuma y’umuhango wo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Frederik Willem de Klerk wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Cape Town.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko yifurije “umuvandimwe Cyril Ramaphosa gukira vuba”.

Best wishes to my brother President @CyrilRamaphosa for quick recovery.

— Paul Kagame (@PaulKagame) December 13, 2021

Minisitiri muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo Mondli Gungubele yasohoye itangazo ati “Perezida, wanakingiwe byuzuye, yishyize mu kato muri Cape Town ndetse yasigiye inshingano zose z’icyumweru gitaha Visi Perezida David Mabuza.”

Perezida Ramaphosa aheruka mu ngendo muri Afurika y’Iburengerazuba, muri icyo gihe cyose ariko akaba yaragendaga apimwa COVID-19 bagasanga ari muzima.

We hamwe n’itsinda yari ayoboye basubiye muri Afurika y’Epfo bavuye muri Senegal ku wa Gatatu tariki 8 Ukuboza, nabwo yari atarandura hashingiwe ku bipimo byafashwe.

Itangazo rivuga ko Perezida Ramaphosa yahamije ko kuba yanduye ari ikimenyetso kiburira abantu bose ko bagomba kwikingiza kandi bagakomeza kuba maso, birinda ubwandu bushya.

Nubwo gukingirwa bitabuza umuntu kwandura, bimurinda kuzahazwa n’uburwayi ngo umuntu abe yashyirwa mu bitaro.

Abantu bose bahuye na Perezida Ramaphpsa bahise basabwa kwipimisha.

Muri iki gihe Afurika y’Epfo ifite ubwandu bushya buri hejuru, ahanini burimo guterwa na coronavirus yihinduranyie iteye inkeke ya Omicron.

Uretse Perezida Kagame, abayobozi benshi bifurije Ramaphosa gukira vuba.

Wishing my brother @CyrilRamaphosa a speedy and full recovery with all our best wishes. https://t.co/yIWE73KgMc

— Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) December 13, 2021

I would like to express my wishes to my brother @CyrilRamaphosa for a speedy recovery.

— Abiy Ahmed Ali 🇪🇹 (@AbiyAhmedAli) December 13, 2021

 

 

TAGGED:Afurika y'EpfoCOVID-19Cyril RamaphosafeaturedPaul Kagameu Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN-Rwanda Yazanye Imodoka Zikoresha Amashanyarazi, Imwe Igura Miliyoni 65 Frw
Next Article Blackberry ‘Zitagezweho’ Zigiye Kuva Ku Isoko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?