Perezida Kagame Yiseguye Ku Munyamakuru Ufite Ubumuga

Umwe mu banyamakuru bitabiriye inama ya CHOGM yabwiye Perezida Kagame ibibazo yahuriye nabyo mu Rwanda yibanda cyane k’ukuba atarashoboye kuva muri Hotel yari acumbitsemo kugira ngo yitabire inama n’ibindi bikorwa byaberaga ahandi.

Yamubwiye ko mbere y’uko aza mu Rwanda yari yarabwiwe ko u Rwanda ari igihugu kita ku bafite ubumuga, igihugu cyabashyiriyeho uburyo bwo kugera no kuva ahantu runaka niyo baba bagendera ku magare yabagenewe.

Ati: “ Nyakubahwa mu minsi itandatu maze muri iki gihugu nahahuriye n’ikibazo gishingiye ku bumuga mfite. Sinashoboye kuva muri Hoteli nari ncumbitsemo kubera iki kibazo. Nagira ngo mbabaze icyo muteganya gukora kugira ngo abafite ubumuga bo mu Rwanda no mu Muryango wa Commonwealth bazashobore kujya aho bashatse hose bisanga, nta nzitizi.”

Abanyamakuru bari benshi muri iyi nama

Perezida Kagame adaciye ku ruhande, yamusabye imbabazi ati: “ Mbere na mbere ngusabye imbabazi ku ruhande rwanjye kandi ntaciye ku ruhande. Nkwiseguyeho ku ruhande rwanjye bwite ndetse no mu ijwi rya Guverinoma nyoboye.”

- Kwmamaza -

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri rusange, u Rwanda rwashyizeho Politiki zo kwita ku bantu bafite ubumuga.

N’ikimenyimenyi ngo bafite ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ndetse ngo u Rwanda rwateganyije  uburyo butandukanye bwo korohereza abantu bafite ubumuga kugera no kuva ahantu runaka n’ubwo bitari hose.

Ati: “ Ibyo nibyo nabanje kukwiseguraho kuko rwose bishoboka ko hari ibitaragenze neza mu kubishyira mu bikorwa uko byakabaye.”

Umukuru w’u Rwanda yabwiye uwo munyamakuru ko u Rwanda rugiye gusuzuma aho bitagenze neza muri ubwo buryo kugira ngo rubikosore.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland yabwiye abari bitabiriye ikiganiro cyavugaga ku migendekere ya CHOGM ko u Rwanda ari urwo gushimirwa kuko rwakiriye abantu neza ku rwego rutaboneka henshi.

Ati: “ Ku ruhande rwanjye ndetse n’Umuryango mbereye Umunyamabanga mukuru ndabashimiye kuko mwatwakiriye neza. Buri wese uri hano azasubira iwabo azi neza azi neza ko yakiriwe mu buryo buhebuje.”

Inama ya CHOGM yarangiye mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 26, Kamena, 2022 yari yaratangiye taliki 20, Kamena, 2022 ikaba yarahuje abantu bagera ku bihumbi bitandatu baturutse mu bihugu 54 .

Mbere y’uko CHOGM itangira hari bamwe mu banyamahanga bari baje mu Rwanda muri BAL bavuze ko  Kigali ari nziza k’uburyo wagira ngo si muri Afurika. N’ubwo ntawamenya niba ibyo bavugaga barabiterwaga n’amarangamutima adahuje n’ukuri, ariko nanone umucyo w’i Kigali si uwo kwirengagizwa!

Nyuma ya BAL ubu hari CHOGM. Iyi nama ihuje abantu bbo mu bihugu b54 ni imwe mu nama zikomeye u Rwanda kiriye kuva rwabaho.

Yitabiriwe n’abahanga mu bukungu, muri Politiki, abanyamideli, abacuruzi, abo mu miryango itari iya Leta n’imiryango mpuzamahanga n’abandi bakomeye bavuga rikijyana.

Hari abahageze mbere babanza gutembera u Rwanda ariko hari n’abari kuhagera muri iki gihe baje mu nama bagahita bayitabira hanyuma bakazashaka umwanya wo gusura ahantu hatandukanye.

Aba bayobozi, mu nzego zabo zose, bungukirwa n’ibintu bitandukanye ariko abakunda ibikoresho byo mu bukorikori nabo hari ibyo bahishiwe.

Ubukorikori bw’Abanyarwanda buri mu ngeri nyinshi zirimo imirimbo y’abagore, imyambaro ikozwe mu bitenge, imikufi n’imidali, ibikomo n’ibindi bibereye ijisho.

Ibitenge by’Abanyarwanda ni kimwe mu bigize imyambaro umuntu yambara akazibuka ko yigeze kugera mu Rwanda kandi ko atahavuye imbokoboko.

Icyakora ibitenge si umwihariko w’u Rwanda gusa kuko biba no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ghana, Côte d’Ivoire na Senegal.

Si ibitenge gusa u Rwanda rwahishiye abazarusura kuko hari na zahabu ihari kandi igomba kugurwa.

Mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwari igihugu cya 63 ku isi gitunganya kikagurisha zihabu ku isi.

Ikawa n’icyayi by’u Rwanda nabyo bigurirwa mu Rwanda ariko no mu mahanga ni uko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version