Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Yavuze Uko Yataye Mu Bwiherero Umwana We W’Imyaka Itatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ruhango: Yavuze Uko Yataye Mu Bwiherero Umwana We W’Imyaka Itatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2023 7:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Agahozo Josué mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yabwiye abaturage uko yishe umwana we amunigishije umugozi arangije umuta mu bwiherero bwa metero 12. Ni nyuma y’uko afashwe n’abamushakaga ngo agezwe imbere y’ubutabera kubera gukekwaho kiriya cyaha.

Agahozo afite imyaka 24 y’amavuko akaba akurikiranyweho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu(3) witwa Akimanimpaye Fabrice.

Byabereye mu  Mudugudu wa Bugirinteko, Umurenge  wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi witwa Domina Irebukwe akaba ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinazi yabwiye itangazamakuru ko Agahozo Josué yabyaranye  uriya mwana n’umukobwa ariko ntibabana.

Nyuma yaje gushaka undi mugore.

Ubuyobozi buvuga ko mbere y’uko uyu mugabo yica umwana we, yabanje kwimuka mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi.

Gitifu w’umusigire yabwiye UMUSEKE ati: “Mbere yo kumuta mu bwiherero  bwa metero 12  yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.”

Nyuma yo gukora ayo mahano yagarutse iwabo, ababyeyi be bamubaza aho yasize  umwana, ababwira ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi.

Icyakora yabanje kujijinganya bituma ababyeyi bagira amakenga ni ko guhamagara abaturage n’irondo bamwotsa igitutu nibwo nyuma yaje kwerura ko yamwishe amujugunya mu bwiherero.

Mbere y’uko uriya mwana anigwa na Se akamuta mu bwiherero, yarerwaga na Nyina ariko uyu mugore ubuzima buza kumunanira ahitamo kuzanira umwana Se.

Amakuru avuga ko mbere y’uko iri shyano rigwa, Agahozo Josué yari yatonganye n’umugore bari baherutse kubana bityo bigakekwa ko uriya mwana ari we wari wabaye intandaro yabyo!

Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

TAGGED:featuredImyakaRuhangoUbugenzacyahaUmugoreUmugoziUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yabwiye Abakuru Ko N’Abato Bashobora Kuyobora
Next Article Karongi: Uko Ikibazo Cy’Umuturage Uvugwaho Gukubitwa Na Mudugudu Giteye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?