Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ibiciro Ku Masoko Bikomeje Kuzamuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro Ku Masoko Bikomeje Kuzamuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2025 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiciro byazamutse ku masoko y'u Rwanda.
SHARE

Ugereranyije n’uko byari byifashe muri Werurwe, 2024, ibiciro byo muri uko kwezi mu mwaka wa 2025 byazamutseho 6,5% nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR.

Imibare nk’iyi ibonwa nyuma yo gukusanya no gusesengura uko ibiciro byari byifashe mu masoko ari mu Mijyi ikorerwamo ubucuruzi bunini kurusha iyindi mu Rwanda.

Raporo ikubiyemo uko ibiciro byagenze mu mwaka buri mwaka yerekana ko izamuka ry’ibi biciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12%  n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,1%.

Ugereranyije na Werurwe 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu muri Werurwe 2025 byiyongereyeho 5,8%.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibiciro byo muri Gashyantare, 2025 byariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka wa  2024  byiyongereyeho 1,3% bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.

Aha ni ku biciro byo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho cyane mu gupima no gutangaza uko ibiciro byifashe muri rusange.

Mu cyaro, ibiciro byiyongereyeho 3,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe 2024, ho bigaterwa ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 2,3% n’iry’ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye n’itabi ryageze kuri 6,5%.

Ku rundi ruhande, iyo ugereranyije ibiciro byo muri  Gashyantare 2025, n’ibiciro byo muri Werurwe 2025 usanga byiyongereyeho 2,2% nk’uko raporo ya kiriya kigo ibigaragaza.

Ahanini ibyo byatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,2%.

- Advertisement -

Isesengura ryagutse rigaragaza ko ibiciro mu Rwanda hose byiyongereho 4,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe ya 2024.

Muri Gashyantare, 2025, byari byiyongereyeho 3,8%.

Izamuka ry’ibiciro muri rusange ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,5%, iby’ubwikorezi byiyongereyeho 11,8% n’iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,8%.

Ugereranyije na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,9% muri Werurwe 2025, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3%.

Uko ibiciro byifashe muri Werurwe 2025 ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka wa 2024.
TAGGED:AmasokofeaturedIbiciroIsokoRwandaUmwaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Ababyeyi Barokotse Batishoboye Basaniwe Inzu Undi Ahabwa Iyuzuye
Next Article Ingabo Za DRC Ziravugwaho Kugurisha Cacao Ya Magendu Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?