Rwanda: Leta Imaze Guha Abaturage Toni 426 Z’Ibiribwa

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi 11 ishize, Leta y’u Rwanda yahaye abagizweho ingaruka n’ibiza ibiribwa bingana na toni 426.

RBA yanditse ko kugeza ubu abantu bagera ku 20,000 bavanywe m byabo n’ibizi bakaba bacumbikwe ahantu( sites) 83.

Nyuma gato y’uko byibasiye abatuye Intara z’Iburengerazuba, Iy’Amajyepfo ndetse n’Iy’Amajyaruguru, Perezida Kagame Paul yatangaje ko Guverinoma izakora ibishoboka byose ikagoboka abo byashegeshe.

Yavuze ko Leta izasana ibishobika, ariko ibidashoboka hakubakwa ibindi bishya.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatanu taliki 13, Gicurasi, 2023 yasuye abo mu Karere ka Rubavu nabo ababwira ko Leta izakomeza kubaba hafi kandi ko ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi byangiritse, Leta izabisana.

Imvura yaguye hafi mu Byumweru bibiri bishize, yahitanye abantu 131 biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abo mu Karere ka Rubavu bahuriye na Perezida Kagame mu Murenge wa Rugerero.

Bamushimiye ko yaje kubaba hafi mu byago bahuye nabyo kandi akaba yongeye kubakomeza agatima abereka ko Guverinoma ayoboye izatuma ubuzima bwabo bwongera kugenda neza.

U Rwanda rusanganywe ikigega cy’ibiribwa cy’ingoboka kitwa National Strategic Grain Reserve.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version