Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Burundi Bugiye Gutangiza Ibarura Rusange Ry’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

U Burundi Bugiye Gutangiza Ibarura Rusange Ry’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2021 12:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye atangije ku mugaragaro ibarura rusange ry’abaturage. Ni icyemezo cya Politiki gifite byinshi kivuze ku buzima bw’igihugu kuko hashize iminsi igihugu kitabarura abagituye kubera ibibazo bya politiki bihamaze igihe.

Ibarura rusange riteganyijwe kuzaba umwaka utaha mu mwaka wa 2022.

Ibizakorwa muri ririya barura bikubiyemo no kuzerekana uko imibereho y’abaturage ihagaze mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, imiturire n’ibindi.

Perezida Ndayishimiye yaraye asabye Abarundi kuzorohereza abazakora ibarura kugira ngo hamenyekana uko igihugu gihagaze.

Imibare izava mu ibarura bizafasha abafata ibyemezo kugena uko ubuzima bw’u Burundi buzaba bumeze mu myaka iri imbere kandi bigafasha mu kuzamura ubukungu.

Ndayishimiye yagize ati: “ Nimudufasha mugaha abashinzwe amakuru bazabasaba  bizatuma mubona ko kubyara abo udashobora kurera bitakwiye.”

Kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi yatangiye imishinga igamije kuzamura ubukungu bw’u Burundi no kureshya abaterankunga n’abafatanyabikorwa babwo.

Bamwe muri bo ni Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire n’abaturage.

Ibarura riteganyijwe umwaka utaha rizaba ari irya kane u Burundi bukoze kuva bwabona Ubwigenge.

Amakuru avuga ko ingengo y’imari yagenewe ririya barura rusange ingana n’amafaranga y’u Burundi 48,556,797,000 ni ukuvuga $ 24,458,583.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri Nyakanga, 2018 ivuga ko u Burundi muri kiriya gihe bwari butuwe n’abantu 11,175,374.

Mu mwaka wa 1950 bwari butuwe n’abaturage 2,456,000.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubwiyongere bw’abatuye u Burundi buzamuka kuri 2.5% ku mwaka.

Ikindi ngo ni uko umugore w’Umurundikazi abyara abana 6.3.

Mu mwaka wa 2012 u Burundi bwari ubwa  mbere bufite abagore babyara abana benshi kurusha abandi ku isi.

TAGGED:AbaturageBurundifeaturedNdayishimiyePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bidatinze I Kigali Ibintu ‘Bishobora’ Gusubira Uko Byahoze Mbere Ya COVID
Next Article RURA Yanenzwe Kwica Amategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?