Mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) hafunguwe ku mugaragaro ibitabo koranabuhanga bibiri byari bisigaye muri serivise z’irangamimerere.
Bizandikwamo ‘Ubwishingire bw’umwana cyangwa umuntu mukuru’ no ‘kwemerwa ku mwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe’.
Byiyongereye ku bindi bitabo birindwi byari bisanzwe mu bitabo by’ikoranabuhanga ry’irangamimerere ry’igihugu bituma u Rwanda rwesa umuhigo wo kugira imimerere yose uko ari icyenda ikorerwa mu ikoranabuhanga.
Uyu muhigo wagombaga kuba wagezweho bitarenze umwaka wa 2024 nk’uko Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ko muri uwo mwaka serivise zose zizaba zitangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga 100% mu cyerekezo cy’igihugu cy’imyaka irindwi (NST1).
Guhera mu mwaka wa 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA) ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa hatangijwe urugendo rwo gufungura ibitabo by’irangamimerere mu ikoranabuhanga.
Intego ni uko irangangamimirere rikorewe mu bitabo koranabuhanga (NCI-CRVS system) rizasimbura irisanzwe rikorerwa mu bitabo bisanzwe.
Ibitabo birindwi nibyo byari byararangije gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga byandikwamo: ivuka, urupfu, ishyingirwa, ubutane, kwemera umwana, kubera umubyeyi umwana utabyaye no gutesha agaciro ishyingirwa.
Mu muhango wo gutangiza ibi bitabo koranabuhanga bibiri byari bisigaye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko intego yo gushyira izi serivise ku ikoranabuhanga ari ukugira ngo imimerere y’Abanyarwanda yandikwe mu buryo bugezweho kuko bifasha igihugu kumenya umubare nyakuri w’abagituye n’imimerere yabo.
Ati: “Iki gikorwa kizafasha abaturage kugira umwirondoro wizewe mu kubahiriza ibyo umuturage agenerwa; bifashe mu igenamigambi rihamye hashingiwe ku mibare yizewe; kandi bizihutisha imitangire ya serivise.”
Mu mwaka wa 2020 havuguruwe itegeko rigenga abantu n’umuryango ryongerwamo iyandikwa ry’irangamimerere hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ku itariki 10, Kanama, 2020, nibwo igitabo koranabuhanga cyatangajwe bwa mbere gitangirana n’ikiciro cya mbere ari cyo “Iyandikwa ry’abavutse n’abapfuye”.
Kuba ibi byose bisigaye bikorerwa mu ikoranabuhanga kandi bigakorerwa ku mavuriro n’ibiro by’Akagari byatumye umubare w’abavutse bandikwa wiyongera, uva ku kigero cya 56% mu mwaka wa 2015 ukaba ugeze kuri 92.9% mu mwaka wa 2022, ndetse kwandika abapfuye biva kuri 30% mu mwaka wa 2015 bigera kuri 53% mu mwaka wa 2021.
Mu 2022, hatangijwe kwandika mu gitabo koranabuhanga Ishyingirwa; Ubutane; Iseswa ry’ishyingirwa; Kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe; no Kubera umubyeyi umwana utabyaye.
Itegeko ryavuguruwe ryemera imimerere icyenda igomba gushyirwa mu ikoranabuhanga ari yo: Ivuka, Ishyingirwa, Urupfu, Kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, Kubera umubyeyi umwana utabyaye, Ubwishingire bw’umwana cyangwa bw’umuntu mukuru, Kwemerwa ku mwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe no gutesha ishyingirwa agaciro.