Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwongereza: Hahujwe Intanga Z’Abantu Batatu Havuka Abana Umunani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbumenyi N'UbuhangaUtuntu n'Utundi

Ubwongereza: Hahujwe Intanga Z’Abantu Batatu Havuka Abana Umunani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2025 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni ubuhanga bumaze imyaka myinshi bugeragerezwa mu Bwongereza.
SHARE

Mu Bwongereza havutse abana umunani bakomoka ku babyeyi batatu badahuje amaraso na gato. Ni ikintu kibayeho bwa mbere mu mateka y’ubushakashatsi mu kubyaza kuko amaraso y’abo bana nta kibazo yerekana cy’uko bazahura n’ibibazo byaterwa n’iyo nkomoko yabo idasanzwe.

Ubusanzwe abana bavukana mu buryo busanzwe baba bafite uturemangingo fatizo basangiye n’abo bakomokaho.

Iyo nkomoko igendana n’uko abo bana baba bashobora kurwara indwara ababyeyi babo nabo basanganywe mu maraso yabo.

Ni indwara z’inkomoko abahanga muri siyansi bita mitochondrial diseases.

Abaganga bo mu Bwongereza bafashe igi ry’umugore barihuza n’intanga z’umugabo( barashakanye) ikivuyemo bakibanguriraho irindi gi ry’undi mugore.

Umwe mu baganga bakoze ubwo bushakashatsi budasanzwe avuga ko amategeko y’igihugu cye abyemera, akavuga ko ubu ari bwo bafite ikimenyetso cy’uko bishoboka kandi ko umwana uvuye muri ubwo bushakashatsi nta bimenyetso by’indwara iva ku nkomoko babasanganye.

Indwara ziva muri iryo huzwa riva ku mubyeyi w’umugore zijya ku ruhinja zituma uruhinja akenshi ruvukana imbaraga nke.

N’ubwo hari ubwo zidahita zihitana impinja, hari ubwo ayo mahirwe atagirwa na benshi, bamwe bagapfa nyuma y’igihe gito bavutse.

Abana umunani bavutse binyuze muri ubwo bushakashatsi bafite igice kinini cy’ubuzima bwabo bakomora kuri Se na Nyina ariko bakagira 0.1% by’undi mugore wongerewe mu maraso yabo.

Abo bana bavukiye mu bitaro biri ahitwa Newcastle Fertility Centre ariko ababyeyi babo nta kintu kinini bifuje gutangaza kuri ibyo byose.

Abahanga bategereje kuzareba imikurire y’abo bana bavutse muri ubwo buryo budasanzwe, abazi iby’imitekerereze y’abantu bakibaza uko imico yabo izamera.

Guhindura imiterere kamere ya muntu bikorewe cyane cyane mu nda ya Nyina bita DNA Editing ni siyansi iri gutera imbere muri iki gihe kandi bigaragara ko iri kwaguwa ikagezwa mu bimera no mu matungo.

TAGGED:AbanafeaturedIndwaraUbuhangaUbushakashatsiUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Y’Igihugu Y’Abagore Iri Kwitegura Ngo Izahagararire Neza u Rwanda
Next Article Abasaba EBM Bagiye Kongererwa Ibihembo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?