Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Abanyarwanda Birinda COVID-19 Bizaganirwaho Hamaze Gukingirwa 60%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uko Abanyarwanda Birinda COVID-19 Bizaganirwaho Hamaze Gukingirwa 60%

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2021 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byemejwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Ivuga ko ibizahinduka ku mabwiriza ko kwirinda COVID-19. Bizaganirwaho hamaze gukingirwa nibura 60% by’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati: “Tugeze nibura kuri 60% by’Abanyarwanda bakingiwe, ni bwo tuzaganira ku bijyanye no kureba ibihinduka mu mabwiriza yo kwirinda COVID”.

Yongeyeho ati: “Tutaragera kuri uwo mubare, amabwiriza yo kwirinda ni ya yandi; ni ugukomeza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kwirinda icyatuma uhura n’abandi mu gihe utazi uko uhagaze utazi na bo uko bahagaze, ndavuga mu buryo bwegeranye cyane utanambaye agapfukamunwa, ayo yaba ari amakosa akomeye, waba uri kwishora ku ndwara kandi tumaze kubona ko hari abantu benshi yahitanye”.

Kugeza ubu mu Rwanda, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ni 265, bari mu byiciro bitandukanye ndetse barimo n’abakiri bato.

Yaburiye abakiri bato kwitibwira ko bafite ubudahangarwa kuri COVID-19.

Ati: “Ntihazagire umuntu muto ukeka ko we ari indahangarwa kuri iriya ndwara, ahubwo twese tuzirikane, ubutumwa ni bwa bundi; tugeze ku rukingo, turarubonye ruri mu gihugu, abantu bongere bihangane nibura tugere kuri uriya mubare, ariko tutarawugeraho ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yose nk’uko tuyazi”.

Urukingo rwa COVID-19 rwavuzweho byinshi, bamwe barugiraho impungenge.

Kuri ibyo, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Icyo umuntu yasaba Abanyarwanda cya mbere ni ukumenya ko uru rukingo rwizewe, izizaza mu gihugu ni inkingo zujuje ubuziranenge kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura COVID-19.”

Yabijeje ko inzego nkuru z’Igihugu zitakwemera urukingo rwinjira mu gihugu rutujuje ibisabwa byose.

Yasabye Abaturarwanda kwirinda ibihuha, ahubwo bakubahiriza amabwiriza Leta yatanze.

Kugira ngo hakingirwe 60% by’Abanyarwanda, bizatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 50, muri yo Leta irasabwa gushaka miliyari 30, kuko hari inkingo u Rwanda ruzabona ku buntu nk’izo rwakiriye uyu munsi binyuze muri gahunda ya COVAX; rushobora kuzasonerwa nibura 1/3.

TAGGED:AbanyarwandaCOVID-19featuredGukingiraNgamije
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarwanyi Benshi Bari Kwinjira Muri Centrafrique
Next Article Wine Yiyumva Nka Perezida wa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?