Uko Abarokotse Jenoside b’i Nyanza Bakiriye Urubanza Rwa Madjaliwa

Peter Taarifa
3 Min Read
Icyo bifuza ni ubutabera.

Niyitegeka Jean Baptiste uyobora IBUKA mu Karere ka Nyanza avuga ko niyo nta ndishyi z’akababaro abarokotse bo muri Nyanza bahabwa nyuma y’urubanza rya Safari Madjaliwa kumuburanisha ari byo bifite uburemere.

Safari Madjaliwa akurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu avugwaho gukorera ku Bigega mu Karere ka Nyanza, mbere hahoze ari muri Komini Kigoma yahanaga imbibi na Komini Nyabisindu zo muri Perefegitura ya Gitarama.

Urubanza rwe ruri kubera i Paris mu Bufaransa aho yahungiye mu mwaka wa 2009.

Abarokotse bo mu Murenge wa Busasamana, by’umwihariko abatuye mu gace ka Bigega bashima ko ‘kera kabaye’ uwabahemukiye ari kubiranishwa.

Babwiye abanyamakuru bagize umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ko niyo nta ndishyi bahabwa, ubutabera ari bwo bakeneye kurushaho.

Madjaliwa ariko ntiyari mu bantu bari bazwi cyane muri Kigoma na Nyabisindu.

Yari umuturage usanzwe wari ufite iduka ubwo Jenoside yabaga.

Niyitegeka ati: “N’ubwo atari azwi cyane, ntibyamubujije kugaragara kuri za bariyeri no kwica Abatutsi haba muri Kigoma no muri Nyabisindu.”

Abamuzi bavuga yayoboraga ibitero akajya no kuri bariyeri yari ku Bigega, mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Basobanura ko ‘ku Bigega’ kari agace kari mu cyahoze ari Komini Kigoma, ariko abaturage baho bakaba barasabanaga n’abo mu cyahoze ari Komini Nyabisindu.

Ni uduce twahanaga imbibi, abadutuye bafitanye umubano ushingiye ku buhinzi, ubworozi cyangwa ubucuruzi.

Nk’uko byari henshi mu Rwanda, hari n’imiryango yo muri utu duce yashyingiranwaga.

Perezida wa IBUKA Niyitegeka avuga ko mu gihe cya Jenoside, Safari Madjaliwa yacururizaga ku Bigega, akajya anambuka akajya mu gace ka Nyabisindu kandi ko Jenoside yasanze ahafite resitora.

Nyuma ya Jenoside, Safari Madjaliwa yaje gusa n’uwibagiranye mu buzima busanzwe, nubwo yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca.

Abarokotse bo muri Nyanza bashima ko n’ubwo byatinze, ariko igihe cyageze muri iki gihe ubufatanye bw’inzego z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bugatuma Safari afatwa.

Ibi kandi ngo bitanga icyizere ku barokotse Jenoside ko ubutabera buzatangwa.

Niyitegeka yunzemo ati: “Abamushinja barahari ndetse hari n’abandi bagize uruhare muri Jenoside bakoranye nawe ibyo byaha bamaze gukatirwa, bamwe bakaba bararangije ibihano byabo. Abo nabo bazamushinja.”

Urubanza rwa Madjaliwa rushobora kuzaba igihamya cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, rukerekana ko abayigizemo uruhare badakwiye kumva ko kuba barahungiye mu mahanga bibaha ubudahangarwa bwo kutaryozwa ibyo bakoze.

Safari Madjaliwa yatangiye kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo 2026 n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.

Mu iburanishwa ry’ibanze, uregwa yahakanye ibyaha ashinjwa.

Safari Madjaliwa yageze mu Bufaransa n’umuryango we mu 2009, ahabwa ubuhungiro muri iki gihugu mu 2017.

Muri uwo mwaka nibwo u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi afatwa muri Nyakanga 2023.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *