Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaruro W’Ibyo Ingabo Na Polisi Bagejeje Ku Baturage Urivugira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umusaruro W’Ibyo Ingabo Na Polisi Bagejeje Ku Baturage Urivugira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2024 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’ingabo zarwo bwaraye bugejeje ku baturage ibyo  abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari bamaze amezi atatu babubakira. Birimo inzu, amarerero, amavomo n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga nibo bayoboye igikorwa cyo gutangiza icyo bise ukwezi kw’ibikorwa by’ingabo na Polisi mu baturage.

Ni nabo kandi baje kukigeza ku musozo, imbere y’abaturage n’ababayobora.

IGP Namuhoranye yari ari i Musanze n’aho Gen Muganga ari i Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu mezi atatu abanziriza umunsi wo kwibohora, ingabo na Polisi bakoze binshi mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibikorwa bakoze birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ingo mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y’Imboni z’Impinduka.

Hubatswe ingo  15 z’imbonezamikurire zishyirwamo n’ibikoresho, inzu 31 zubakiwe imiryango itishoboye, ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800, abaturage bagezwaho amazi meza n’ubwato bwashyikirijwe amakoperative atwara abantu n’ibintu mu mazi.

Mu gihe cy’amezi atatu ibyo bikorwa bimaze, abarwayi bagera ku bihumbi 72 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga irenga miliyoni Frw 96 ku makoperative y’Imboni z’Impinduka.

Abitwa Imboni z’Impinduka ni urubyiruko rwanyuze mu bigo by’igororamuco rwibumbiye mu makoperative arufasha mu bikorwa byo kwiteza imbere, kwirinda gusubira mu ngeso mbi no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Hatanzwe imodoka eshanu n’amapikipiki 25 ku mirenge n’utugari byahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa  mu mutekano, isuku no kurwanya imirire mibi.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) bashimira abaturage uruhare n’ubufatanye bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Ibikorwa byakorewe mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda.”

IGP Namuhoranye yakoreye mu Karere ka Musanze
Gen Muganga yakoreye i Ngoma
TAGGED:AbaturagefeaturedIngaboPolisiRwandaUbufatanye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Ya Koreya Ya Ruguru, Putin Yageze Muri Vietnam
Next Article Aho Tchad Yabikaga Intwaro Hahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?