Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Si Imburamukoro, Hari Icyo Abanyarwanda Basabwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Si Imburamukoro, Hari Icyo Abanyarwanda Basabwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 August 2021 12:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi mu Rubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane abo mu Karere ka Kicukiro, buvuga ko mu kazi bakora ko gukangurira abantu gukurikiza amabwiriza kuri COVID-19 hari bamwe babafata nk’imburamukoro.

Ngo byagombye guhinduka, abaturage bakamenya ko ibyo ruriya rubyiruko rukora, rubiterwa no gukunda igihugu.

Muri rusange urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rusanzwe ruvugwaho imyitwarire myiza.

Ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima yakoranye na Polisi y’u Rwanda mu gushishikariza abantu kucyirinda, ariko isanga bumwe mu buryo bwo kubikoramo ari ugukorana na ruriya rubyiruko kuko rusanzwe rukorera muri buri karere k’u Rwanda.

N’ubwo hari aho bamwe muri rwo baherutse kuvugwaho imyitwarire mibi, ariko muri rusange ngo bagira uruhare mu gukumira ko abandura bakwiyongera.

Umwe mu bagize ruriya rubyiruko witwa Eric Collins Dukuzimana akaba akorera mu Karere ka Kicukiro, avuga ko we na bagenzi be bagize uruhare rukomeye mu gutuma hari abantu batandura kiriya cyorezo n’ubwo bigoye gupima ijanisha ry’ako kamaro.

Ati: “Akazi twakoze kagize akamaro ko gufasha abantu kumva ko COVID-19 ihari, kandi ko yica, bityo abatwumviye  barayirinda. Nizera ko hari abandi babona akamaro kacu n’ubwo hari n’abatwita imburamukoro.”

Uru rubyiruko rwagize uruhare rugaragara mu gufasha abaturage kwirinda COVID-19

Dukuzimana avuga ko abantu badakwiye gufata ruriya rubyiruko nk’imburamukoro, ahubwo ko bakwiye kumva ko ari abana b’u Rwanda, baharanira ko abarutuye bagira ubuzima bwiza kandi batekanye.

Icyifuzo cye ni uko Abanyarwanda b’ingeri zose bagombye kubaba hafi, bakabatera inkunga y’ibitekerezo aho kubasuzugura kubera ko bakiri bato.

Akamaro kabo kagaragaye no muri ‘Guma Mu Rugo’

Umukuru w’umwe mu midugudu yo mu Karere ka Kicukiro witwa Tega uyobora Umudugudu wa Gikundiro mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagize akamaro no mu gihe cya ‘Guma mu Rugo.’

Ati: “Akamaro ka bariya basore n’inkumi njye nakabonye no mu gihe cya Guma mu Rugo. Ni bo badufashije gushyira ibiribwa mu mifuka hakurijijwe ibilo bigenewe umuryango runaka, badufasha no mu kubigeza ku baturage. Akamaro kabo si gato!”

Na we yemera ko hari bamwe muri bo batandukira bagakora ibyo batatumwe, ariko akavuga ko muri rusange bitwara neza kandi bakwiye kubishimirwa.

Tega asaba inzego zishinzwe kwita kuri ruriya rubyiruko kurushakira amahugurwa kugira ngo rukomeze kwiyungura ubumenyi, kuko ngo n’umusirikare na we ahabwa amahugurwa kandi asanzwe yaraciye mu cyo yise ‘amafunzo’.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorera bushake ku rwego rw’igihugu, Bwana Abdallah Murenzi, na we avuga ko urubyiruko ayoboye rwitwaye neza kandi rwagize uruhare rugaragara mu gufasha Abanyarwanda kwirinda kiriya cyorezo.

Yabwiye Taarifa ati: “Bagize akamaro kanini mu guhangana na COVID, kuko ndaguha urugero; nk’ubu mu Mujyi wa Kigali tuhafite urubyiruko ibihumbi bibiri rukorana n’inzego mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba. Hari n’abandi 10.300 mu Ntara zose bakora umunsi ku munsi mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19.”

Murenzi Abdallah

Murenzi na we avuga ko imbogamizi bahura na zo kenshi ari iz’abantu bamwe batumva amabwiriza n’abanyamahane, bagahohotera ruriya rubyiruko.

Ashimira Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima -RBC kubaba hafi, kandi cyishimira uruhare rwa ruriya rubyiruko mu gukumira ikwirakwizwa rya kiriya cyorezo.

Imibare Taarifa yahawe n’ubuyobozi bwa ruriya rubyiruko ku rwego rw’igihugu ivuga ko kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru, mu Rwanda hari abasore n’inkumi 415,034 b’abakorerabushake mu gukumura ibyaha. By’umwihariko mu karere ka Kicukiro habarurwa abasaga 40,000.

TAGGED:featuredGuma mu RugoKicukiroMurenziPolisiUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiti Itatu Irimo Uwa Malaria Igiye Kugeragezwa Mu Kuvura COVID-19
Next Article Muri Nyabihu Bagiye Kubona Uruganda Rutunganya Umwuka
1 Comment
  • Gasana clementine says:
    13 August 2021 at 3:50 pm

    Abakorerabushacye bafite aamaro cyane kuko baradufashije twese muri rusange nkabanyarwanda twagakwiye kubashima aho kubagaya kuko nabo nabantu kumakosa bakora bayaterwa natwe tutabumvira ibyo badusabye ngo tubyumve

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?