Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Rw’i Musanze Rwahawe Inzu Yo Kurwanyirizamo Ubujiji
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Rw’i Musanze Rwahawe Inzu Yo Kurwanyirizamo Ubujiji

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 September 2023 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushinga wo kubaka iyo nyubako watangiye muri Mutarama 2022 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bubinyugije mu masezerano hagati y’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Akarere ka Musanze n’Umushinga Enabel.

Ni inzu urubyiruko ruzajya rwihuguriramo, rukarwanya ubujiji.

Inyubako yaraye itashywe mu by’ukuri yuzuye mu mwaka wa 2011 ariko iza gusaza.

Nyuma yo kuvugururwa, yaraye itashywe ikazatangirwamo serivisi zifasha urubyiruko kubona amakuru  y’amasoko,  kuruhuza n’abatanga akazi, gutanga amahugurwa yo kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko… ibyo byose bigatangirwa ubuntu.

Kugira ngo izo serivisi zose zibone aho zizatangirwa, byabaye ngombwa ko kiriya kigo cyagurwa, cyongerwamo ibikoresho n’imfashanyigisho bihagije.

Mu mbuga z’iyo nyubako, hubatswe ibibuga byo gukiniraho imikino nka Basketball, Volleyball na  Handball ndetse n’isomero, icyumba cy’amahugurwa n’ibindi.

Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kubitaha rwashimiye ko rwahawe ahantu ho kurwanyiriza ubujiji no kugororera ingingo.

Niyomwungeri Augustin ati “Iki kigo cya Musanze (Innovation Hub), cyamfashije kumva ko ibitekerezo mfite nshobora kubibyaza umusaruro w’amafaranga azantunga mu buzima bw’ejo hazaza, harimo ibikoresho bitandukanye bikazamfasha kunoza umwuga wanjye.”

Avuga ko gukoresha neza ibikoresho bahawe, biri mu bizatuma bagira ubumenyi kandi bikazagirira akamaro bagenzi babo bazabikenera mu gihe kiri imbere.

Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda witabiriye uwo muhango, yashimiye abafatanyabikorwa bafatanyije mu mushinga wo kuvugurura icyo kigo.

Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Avuga  ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ubushake bwo guhanga udushya no guhanga imirimo, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe rwahawe azarufasha gutera imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yasabye urubyiruko kuzakoresha neza ubumenyi bazakura muri kiriya kigo mu kurwanya ingeso mbi zimaze kokama bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Rubyiruko rwacu, iki kigo cyasanwe ni icyanyu, ni mwe cyagenewe kandi ni mwe mugomba kukibyaza umusaruro, muhange ibishya bikemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, by’umwihariko mwebwe urubyiruko.”

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kugendera kure ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’indi myitwarire idakwiye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda.

TAGGED:featuredIkigoMusanzeUrubyirukoUtumatwishima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Mutwe Wo Gufasha FARDC Wavutse
Next Article Ibibazo Byinshi Bigezwa Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Ni Iby’Imitungo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?