Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwo muri RWAMREC avuga ko iby’uko nta nkokokazi ibika isake ihari bidakwiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho

Uwo muri RWAMREC avuga ko iby’uko nta nkokokazi ibika isake ihari bidakwiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2020 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean Bosco Rudasingwa wari uhagarariye Ihuriro ry’abagabo baharanira kumvikanisha akamaro k’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo mu nama yahuje abagore bagize Pro Femmes Twese hamwe na MIGEPROF yavuze ko iby’uko nta nkokokazi ibika hari isake bidakwiye. Kuri we ubufatanye bugira akamaro kuri bose.

Rudasingwa avuga ko abantu batagombye gutsimbarara ku k’ejo, ngo bumve ko umuhungu ( umugabo) ari we kamara ahubwo ko byaba byiza umugore agize uruhare mu iterambere ry’urugo n’u Rwanda muri rusange.

Yemeza ko iyo hari umwe mu bagize umuryango( cyane cyane umugabo n’umugore)uhejwe mu muryango bitera ubukene ariko ko iyo bose bahawe uburyo bwo kwerekana no gukora ibyo bashoboye bigirira bose akamaro.

Abajijwe niba ihame ry’uburinganire atari ikintu cyaje kitura ku Banyarwanda kizanywe n’umuco w’Abazungu , Jean Bosco Rudasingwa yavuze ko abantu batagombye kureba aho ikintu cyaturutse ahubwo bagombye kureba akamaro bifite.

Ati: “ Twe nka RWAMREC icyo tureba kandi nsanga ari cyo cy’ingenzi ni ukureba akamaro bigirira abagize umuryango kurusha uko twatinda aho ibintu runaka byaturutse. Akamaro k’ikintu niko k’ingenzi kurusha inkomoko yacyo cyane cyane iyo atari kibi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Pro Femmes ‘Twese Hamwe’,  Madamu Bugingo Emma  Marie  avuga ko umuryango ahagarariye uhora wifuza ko abagore  bumva imbaraga bifitemo zo gutanga ibitekerezo byo kubaka igihugu.

Avuga ko mu bushakashatsi bakoreye mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo basanze hari abagore bakitinya, bikifata ntibatange ibitekerezo mu nteko z’abaturage kandi baramutse babitanze byagira icyo bihindura.

Avuga ko abagore bakererwa inama cyangwa bakazisiba kubera ko baba bahugiye mu mirimo yo mu ruyo yise ‘iya hato na hato’.

Bugingo avuga ko n’ubwo hakiri intambwe ndende kugira ngo abagore n’abagabo bumve ko kuzuzanya biri mu nyungu z’ingo zabo, ariko hari intambwe yatewe kandi nziza.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko rimwe mu mahame igihugu kigenderaho ari iry’uburinganire.

Emma Bugingo mu kiganiro n’abanyamakuru
TAGGED:AbagaboAbagoreBugingofeaturedIsakeRWAMRECRwandaUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Kangondo bavuga ko kujya i Busanza ku bashakanye ari ingorabahizi
Next Article Ubudehe Buvuguruye: Hari abavuga ko nta butaka bafite kuko bafite buto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?