Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WASAC Igiye Kugabanywamo Ibigo Bibiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

WASAC Igiye Kugabanywamo Ibigo Bibiri

Last updated: 14 July 2021 12:23 pm
Share
SHARE

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver yavuze ko mu kugerageza gukemura ibibazo by’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, kigiye kubyazwamo ibigo bibiri, igikora imishinga y’amazi n’igikora ubucuruzi bwayo.

Iki kigo kimaranye igihe ibibazo, ku buryo mu ntangiro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yirukanye Eng. Alfred Dusenge Byigero wari umaze amezi arindwi akiyobora, amusimbuza by’agateganyo Gisèle Umuhumuza wari umwungirije.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Gatete yari imbere y’inteko ishinga amategeko, abazwa mu magambo ku bibazo by’imiyoborere, ibaruramari n’imicungire y’ibikoresho, bimaze igihe bigaragara muri WASAC n’ikigo gishinzwe ingufu, REG.

Yavuze ko WASAC isanganywe amashami abiri, irishinzwe imishinga y’iterambere n’irifite inshingano zijyanye n’ubucuruzi bw’amazi, ariko guhuza imibare y’amashami yombi byakomeje kugorana.

Yavuze ko basanze ari byiza ko WASAC yavamo ibigo bibiri, igishinzwe ibijyanye n’imishinga y’iterambere n’igishinzwe ubucuruzi bw’amazi.

Ni igikorwa yavuze ko kirimo gutekerezwaho hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’impuguke.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose ngo gikore nk’ibindi bigo.”

Ni nayo miterere ya REG kuko igizwe n’ibigo bibiri bya Energy Development Corporation Limited (EDCL) na Energy Utility Corporation Limited (EUCL), bigabana inshingano zo kongera amashanyarazi no kuyakwirakwiza.

Minisitiri Gatete yanabajijwe ku bijyanye n’amazi apfa ubusa, avuga ko hari kubakwa ibigega bihagije n’amatiyo manini ku buryo amazi azajya abona aho abikwa kandi akagera ku baturage ari menshi.

Gahunda yo kurangiza imirimo yo kubaka ibi bikorwa ikazarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya igihombo kiboneka mu kwishyuza amazi, hari gutegurwa uburyo bwo kwishyura amazi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo umuntu azajya yishyura amazi akeneye mbere yuko ayabona nk’uko bikorwa hishyurwa umuriro w’amashanyarazi.

Imishinga y’amazi iteganywa

Mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza amazi meza hari imirimo myinshi irimo gukorwa.

Mu rwego rwo kubaka imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro iteganyijwe kugeza amazi meza ku baturage 190.947 no gusana imiyoboro 36 idakora, imirimo igeze ku gipimo cya 74%, n’imirimo yo kubaka umuyoboro wa km 238.8 mu Karere ka Gicumbi wararangiye ugereranyije na 80% byari biteganyijwe.

Ubu hari gukorwa igishushanyo mbonera kigaragaza ahazashyirwa ibikorwa by’amazi isuku n’isukura, imirimo ikaba yararangiye mu Mujyi wa Kigali; igenamigambi ry’imyaka 15 rikaba ririmo kwemezwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Imirimo yo kubaka no gusana imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa Km 568 mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo igeze ku gipimo cya 52.5%; ndetse hamaze kubakwa ibigega 18 bibika amazi ugereranyije na 41 byari biteganyijwe.

Ibitembo by’amazi bifite uburebure bwa km 145 byamaze gushyirwa mu butaka ugereranyije na km 568 zari ziteganyijwe.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye yagenewe miliyari 22.8 Frw naho gukomeza umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu mijyi bigenerwa miliyari 5.4 Frw.

Ibibazo Bikomeye Byaba Byirukanishije Byigero Wayoboraga WASAC

TAGGED:AbadepitefeaturedGatete Claverinteko ishinga amategekoWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itegeko Rishya Rishobora Gukora Kuri Moïse Katumbi
Next Article Baho International Hospital Yasabye Imbabazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?