Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2026 10:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ambasaderi Irene Vida Gala
SHARE

Umusaruro w’ikawa mu Rwanda mu mwaka wa 2025 wabaye mwinshi kurusha indi myaka yose kuko warwinjirije ari hafi kuzura Miliyoni $150 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

Inyongera umwaka ku wundi(2024-2025) igaragaza ko iki gihingwa kiyongereye ku ijanisha rya 39 bijyanirana n’inyongera y’amafaranga ingana na 65%.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimanna avuga ko uko kwiyongera kwaba uko mu bwinshi bw’ikawa n’uko mu mafaranga yayivuyemo, ahanini kwaturutse ku ishoramari ryakozwe no mu kwita kuri iki gihingwa ngengabukungu.

Mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwoherereje amahanga ikawa idaseye ingana na toni 23,860 yarwinjirije Miliyoni $ 148.6 ni ukuvuga agera kuri Miliyari Frw 216.

Ni ubwiyongere bunini kuko mu mwaka wa 2024 rwari rwohereje ikawa nk’iyo ingana na toni 17,142 angana na Miliyoni $ 89.8.

Indi mpamvu yateye ubwo bwiyongere ni uko n’igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga cyazamutse kuko ikilo kimwe cy’ikawa y’u Rwanda cyaguraga $6.2 mu mwaka wa 2025 bivuze inyongera ya 19% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Bizimana uyobora NAEB ati: “Umusaruro wabonetse muri uyu mwaka werekana ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kuzamura umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu rwohereza mu mahanga. Intego yacu ni uko bitarenze umwaka wa 2029 mu buryo buhuje na NST 2, tuzaba twohereza hanze ikawa ipima toni 32,000 izinjiza Miliyoni $192.”

Mu gusobanura aho uyu musaruro wakomotse, Bizimana avuga ko ahanini ari mu kuvurura ibiti bya kawa, bigakura neza, abahinzi bagakoresha ifumbire iboneye n’imihingire ya kijyambere.

Claude Bizimana, Umuyobozi wa NAEB.

Umusaruro wayo mu bihe bitandukanye wateye abandi bahinzi kwitabira kuyihinga kijyambere kandi babikora bizeye isoko cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika ya Ruguru.

Guhatanisha za kawa ngo irushije izindi kuryaho ibihemberwe nabyo byateye akanyabugabo abayihinga barushaho kubikora kinyamwuga.

TAGGED:AmadolariBizimanafeaturedIkawaIkigoNAEBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye
Next Article Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?