RBC yatangaje ko mu mwaka wa 2030 Malaria izaba yaragabanutse ku kigero cya 70%. Iki kigo kivuga ko muri rusange hari intambwe u Rwanda rwateye muri urwo rugamba, ariko hakiri ibyo gukora.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi niwe wabisobanuriye itangazamakuru mu kiganiro cyavugaga uko iyo ndwara ihagaze mu gihugu n’ibigambiriwe ngo izaranduke.
Mbituyumuremyi avuga ko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwari mu bihugu biri mu nzira nziza yo kurandura iyi ndwara izi mu zibasira ibihugu bikennye.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima niryo ritangaza uko ibihugu bihagaze muri urwo rugamba, kandi rikagena uko muri rusange bigomba kuzaba bimeze mu mwaka wa 2030.
U Rwanda rero rwari mu nzira nziza mu mwaka wa 2023-2024 ariko ubu rwaratsikiye kuko hari imibare iherutse kugaragazwa yerekana ko hari ubwiyongere bw’iyi ndwara ndetse no mu Mujyi wa Kigali irahari bigaragara.
Mu gushaka gukemura iki kibazo, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko hari icyo igihugu kiri gukora.
Ati: “Muri raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS igaragaza uko ibihugu bihagaze mu bijyanye no kurwaza malariya, abishwe na yo n’ibindi. […….] ubu icyo turi gukora ni ukugira ngo turebe ko ingamba zacu zatanga umusaruro hanyuma muri 2030 tukaba twagabanyije 70% kuri Malaria dufite mu gihugu.”
Muri izo ngamba, harimo gutera imiti imbere mu nzu, gutanga inzitiramubu cyane ko hatumijwe izisaga Milliyoni 2. 9 kandi izigera kuri kimwe cya kabiri zamaze kugurwa zikaba ziri butangire gutangwa muri iki cyumweru
Hazapimwa kandi abarwaye bakavurwa babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigondera buzima, hakazongerwa ubukangurambaga ,ikusanyamakuru kuri iyi ndwara, ubugenzuzi bw’uko abahoze bayirwaye bakize neza n’ibindi.
Imibare ya RBC igaragaza ko muri iki gihe bikwiye ko Malaria ihagurukirwa.
Mu mwaka wa 2023-2024 handuye abarega ibihumbi 600 mu gihe 2024-2025 handuye abarenga Miliyoni hapfamo 87 naho kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza muri Werurwe uyu mwaka hari hamaze kwandura abarenga ibihumbi 900.
RBC yibukije abaturage ko Malaria igihari, ibasaba gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe ubuzima mu ngamba zo kuyirinda barara mu nzitiramubu iteye umuti, gusiba ibinogo birekamo amazi imibu yororokeramo n’ibindi.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko imwe mu mpamvu yateye Malaria gukwira muri benshi ari uko Abanyarwanda benshi basigaye batinda kuryama, imibu ikabarumira hanze.
Yavuze ko ibyo bipimwa hashingiwe kubyo abahanga bita Mosquito Biting Time, ibi bikavuga ko igihe imibu irumira abantu cyazamutse bitewe n’uko baba bahugiye mu mirimo bagatinda kuryama mu nzitiramibu.
Tariki 25, Mata, 2026 u Rwanda n’isi muri rusange bizizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria.
Impamvu zigaragazwa ahanini nk’izituma malaria igaruka cyangwa igakomeza harimo imihindagurikire y’ikirere (imvura nyinshi, imibu yiyongera bitewe no kubona ahantu henshi haretse amazi yororokera, kuba virusi itera malaria itagihangarwa n’imiti kuko abantu bayinywa nabi, abantu batitabira neza ingamba nko gukoresha inzitiramibu, imiterere y’ahantu abantu batuye urugero nko mu bishanga n’ibindi.

