Kuwa Gatanu w’Icyumweru cya mbere cya Kanama(8), 2026 i Rusizi hazahurira abayobozi mu nzego zinyuranye bari kumwe n’abaturage b’aka Karere n’abatuye mu tundi twa hafi aho bafatanye kwizihiza umunsi mukuru rukumbi wahoze mu bwami bw’u Rwanda ukizihizwa kugeza n’ubu ari wo: Umuganura.
By’umwihariko, gutoranya aka Karere byakozwe mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’indangagaciro Umuganura ubumbatiye.
Inyandiko isobanura iby’uyu munsi, ivuga ko guhitamo Rusizi biri no mu rwego rwo gukangurira abatuye Rusizi by’umwihariko kurushaho gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa kuko ubushakashatsi bwa MINUBUMWE ku gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 bugaragaza ko Rusizi iri ku rugero rwo hasi mu bumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Aka karere kaza ku mwanya wa 30 n’amanota 92.10% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kakaza ku mwanya wa 21 n’amanota 89.60% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE, 2025).
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco -ari nayo itegura gahunda y’Umuganura -buvuga ko Insanganyamatsiko y’Umuganura izagenderwaho mu mwaka wa 2026 igira iti: “Umuganura: isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Ambasaderi Robert Masozera uyobora uru rwego yemeza ko iyo nsanganyamatsiko igamije kwibutsa abaturage akamaro k’ubumwe no guhugukira umurimo.
Masozera avuga ko biri no mu rwego rwo gufasha abanyantege nke no gusangizanya urukundo abantu bafitiye igihugu cyabo na bagenzi babo muri rusange.
Ubusanzwe, kwizihiza umuganura ni igikorwa kimara ukwezi, kikazatangira ku italiki 01 kikarangira kuya 31, Kanama(8), 2026.
Muri icyo gihe, hazakorwa ubukangurambaga ku kamaro Umuganura wahoranye mu Rwanda rwo hambere nako ufite mu rw’ubu.
Kuri uyu wa Gatandatu italiki 25, Nyakanga(7), 2026 mu Umuganda rusange abaturage bazabwirwa uko Umuganura w’uyu mwaka uteguwe, bikazakorwa binyuze muri gahunda yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu gihe cy’ukwezi k’Umuganura, hirya no hino hazakorwa ubukangurambaga buwumenyekanisha binyuze no mu marushanwa ku bakoresha imbugankoranyambaga, aya marushanwa akazakorwa no mu buryo bwa videwo ngufi.
Hari n’ahantu mu Burengerazuba hafitanye isano n’Umuganura hazasurwa mu rwego rwo kumenyekanisha mu buryo bw’imbonankubone uko Umuganura wizihizwaga.
Iki gikorwa kizakorwa tariki ya 06 Kanama(8) 2026 ni ukuvuga bucya umunsi mukuru nyirizina ukizihizwa.
Hazasurwa ahantu ndangamurage na ndangamateka hatatu (3) hakurikira: 1. Rutabagire mu Murenge wa Gihundwe muri Rusizi, Amariba ya Bukunzi mu Murenge wa Nkungu muri Rusizi n’i Mibirizi mu Murenge wa Gashonga naho ni muri Rusizi.
Mu minsi izakurikiraho hazakurikiraho Umuganura w’abana uzabera muri Huye ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’ubuyobozi bw’aka Karere.
Uyu muganura ukazabimburirwa na gahunda yo gutoza abana gukunda umurimo, gukunda Igihugu no kwita ku ngeri zitandukanye z’umurage ndangamuco w’Abanyarwanda.
Byo bizatangira kuya 14 Kanama (8) 2026 mu ngoro enye harimo iya Huye, i Nyanza (Rukari na Rwesero) no muri Kicukiro (Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi).
By’umwihariko hakazitabwaho abana bari mu mashuri abanza (guhera ku myaka itandatu) b’abahungu n’abakobwa.
Abana bari mu biruhuko bazatozwa imyuga gakondo y’ububoshyi, gutaka amasaro, ububumbyi; batozwe imbyino gakondo; imikino ya kinyarwanda n’ubugeni.
Bazatozwa kandi imikoreshereze iboneye y’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Nyuma yo gutozwa, bazakora amarushanwa, abahize abandi babihemberwe.
Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bazizihiriza Umuganura 2026 mu bihugu batuyemo, bereke abahatuye ibyiza byaranze kandi n’ubu biranga umuco nyarwanda, babereke n’aho bigejeje u Rwanda mu rugamba rwo kwigira.
Abanyarwanda bo mu mahanga batuye mu gace kamwe bazahitamo umunsi ubabereye w’ukwezi kwa Kanama bawizihizeho Umuganura 2026, baganire kandi kuwizihiriza aho bari bizarangirana n’itariki ya 31 Kanama(8) 2026.
Nibwo bwa mbere Umuganura uzaba ubereye mu Karere ka Rusizi, bukaba ari ubwa kabiri wizihirijwe mu Ntara y’Uburengerazuba.
Niyo Ntara imaze kuwizihirizwamo inshuro nke ugereranyije n’izindi.
Mu mateka y’u Rwanda rwa kera cyane, Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, bikekwa ko byabaye mu Kinyejana cya 9 Nyuma ya Yezu Kristu.
Wari umuhango wo kwishimira umusaruro w’ibisarurwa bya mbere, kandi wari umwe mu mihango ikomeye y’ubwiru bw’ubwami.
Nyuma y’aho, Ruganzu II Ndoli (ahagana hagati ya 1510–1543) yongeye kuwusubizamo imbaraga nyuma yo kongera kubundura u Rwanda, kuko mbere yaho hari igihe imihango y’ubwiru yari yaracogoye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Guverinoma y’u Rwanda yaje gusubizaho Umuganura ngo ube uburyo bwo gusabana kw’Abanyarwanda hagamijwe ubumwe, ubudaheranwa n’ubuvandimwe bya Kinyarwanda kuva kera na kare.

