Iminsi Ibaye 50 Perezida Wa Cameroun Atayibamo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Perezida Biya: Ifoto Tumbuktu Institute.

I Yaoundé, i Douala, i Garoua no mu yindi mijyi minini ya Cameroun, abaturage bakomeje kwibaza aho Perezida wabo yarengeye! Guhera ku italiki 07, Kamena(6) kugeza n’ubu ntaragaruka mu gihugu.

Muri icyo gihe ubwo yagendaga, ubuyobozi bwavuze ko agiye mu Busuwisi mu ruzinduko rwihariye kandi rutazatinda, gusa kugeza ubu bisa nk’aho abantu bashobowe.

Kuva icyo gihe, ntabwo aragaruka muri Cameroon, kandi ubutegetsi ntiburatangaza itariki azagarukiraho.

Ibi byatumye havuka ibitekerezo bitandukanye birimo abakeka ko ashobora kuba ari kwivuza cyangwa afite ibibazo by’ubuzima bikomeye ariko nta tangazo ryemewe na Leta ribyemeza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ibisobanuro ku buryo igihugu kiyoborwa mu gihe Perezida adahari mu gihe kingana kuriya kuko nta handi byigeze biba ko Perezida amara iminsi 50 atari mu gihugu.

Kubyibazaho byabateye kugeza ikirego mu Rukiko rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Cameroun kuko ari naryo ritegeka Perezida mu mikorere ayoboramo igihugu.

Ishyaka riri ku butegetsi (CPDM) ryo rivuga ko Paul Biya agikomeje gukora inshingano ze nubwo ari hanze y’igihugu, kandi ko nta cyuho cy’ubutegetsi gihari.

Issa Tchiroma Bakary uyobora ishyaka FSNC akaba yarigeze no kwiyamamariza kuyobora Camaroun ari mu bibaza ibya Perezida Biya bikamushobera.

Avuga ko bikwiye ko ibye bitangazwa ku mugaragaro kugira ngo bikure abantu mu gihirahiro.

Incamake kuri Cameroun

Cameroun.

Cameroun ni igihugu giherereye muri Afurika yo Hagati, gifite abaturage barenga miliyoni 30,  kikagira abaturage b’amoko n’indimi nyinshi kandi hari igice cy’abavuga Igifaransa n’icy’abavuga Icyongereza.

Imijyi ikomeye ya Cameroon

Yaoundé – Ni umurwa mukuru wa politiki n’ubutegetsi. Ni ho hari Ibiro bya Perezida, Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri n’ibindi bigo bikuru bya Leta.

Douala – Ni umujyi munini kurusha iyindi ndetse n’igicumbi cy’ubucuruzi n’inganda. Ufite icyambu gikomeye cyane mu karere.

Garoua – Ni umwe mu mijyi y’ingenzi mu Majyaruguru y’igihugu.

Bamenda – Ni umujyi ukomeye mu gace kavuga Icyongereza.

Bafoussam – Uzwiho ubuhinzi n’ubucuruzi.

Maroua – Ni umujyi ukomeye wegereye umupaka na Chad.

Limbe – Uzwi ku bukerarugendo n’ibikomoka kuri peteroli.

Buea – Uherereye munsi y’Umusozi wa Cameroon kandi uzwiho amashuri makuru.

Uko Cameroon itegekwa

Cameroun ni Repubulika yunze ubumwe ikoresha uburyo bwa Perezida. Itegeko Nshinga ryayo riteganya ubutegetsi bugabanyijemo inzego eshatu:

Ubutegetsi Nyubahiriza-tegeko (Executive) – Buyoborwa na Perezida wa Repubulika, ari na we Mukuru w’Igihugu akaba afite ububasha bwinshi, harimo gushyiraho Minisitiri w’Intebe n’abaminisitiri.

Inteko Ishinga Amategeko (Legislative) – Igizwe n’imitwe ibiri: Inteko Ishinga Amategeko na Sena.

Ubucamanza (Judiciary) – Bukuriwe n’Urukiko rw’Ikirenga n’Inama y’Itegeko Nshinga.

Igihugu kigabanyijemo intara 10 (Regions), buri ntara ikagira Guverineri uhagarariye Leta nkuru, kandi kikagira inzego z’ibanze mu rwego rwo kwimakaza ubutegetsi bwegerejwe abaturage.

Perezida wa Cameroon

Perezida umaze igihe kirekire ayobora Cameroon ni Paul Biya. Yatangiye kuyobora igihugu mu 1982, akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kinini ku butegetsi ku isi. Manda ya Perezida imara imyaka irindwi.

Ubukungu

Ubukungu bwa Cameroon bushingiye cyane ku buhinzi (ikawa, kakawo, ipamba, ibitoki n’amavuta y’imikindo).

Ifite peteroli na gazi ikagira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburobyi n’ubworozi.

Ubucuruzi bukomeye bukorera cyane muri Douala.

Cameroon ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bunini mu muryango wa Afurika yo Hagati (CEMAC), kandi icyambu cya Douala gifasha no mu bucuruzi bw’ibihugu bidakora ku nyanja nka Chad na Repubulika ya Centrafrique.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *