Sena ya Bénin Iherutse Gushyirwaho Iratora Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Sena ya Benin igizwe n'Abasenateri 25.

Sena ya Bénin- yashyizweho nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryakozwe muri Ugushyingo(11) umwaka ushize- iratora kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kanama, abagize Biro Politiki yayo, harimo na Perezida wa mbere w’uru rwego.

Aya matora agiye kuba nyuma y’uko Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwemeje amategeko agenga imikorere ya Sena.

Nubwo kugeza ubu nta muntu uratangaza ku mugaragaro ko yiyamamariza kuyobora Sena, iki kibazo gikomeje gukurikiranirwa hafi n’abanyapolitiki ngo barebe niba itarashyizweho mu rwego rwo kuzatuma Patrice Talon agaruka muri Politiki.

Uyu aherutse kuva ku butegetsi bwo hatorwaga Romuald Wadagni amusimbuye, uyu akaba yarahoze ari Minisitiri w’imari.

Minisitiri akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Wilfrid Léandre Houngbédji, yavuze ko abantu bagera ku icumi bujuje ibisabwa kugira ngo bayobore Sena.

Abajijwe uwashoboka kuyiyobora, yasubije agira ati: “Umwe muri abo icumi ashobora gutorwa.”

Hagati aho, RFI yanditse ko Biro Politiki ya Sena izaba igizwe n’abantu batatu.

Ubusanzwe, Sena y’iki gihugu yashyizweho ku mugaragaro ku wa 30 Nyakanga, igizwe n’abasenateri 25, barimo ba Perezida batatu bahoze bayobora Bénin aribo Nicéphore Soglo, ari nawe mukuru mu myaka, Boni Yayi na Patrice Talon, ucyuye igihe ku buyobozi bw’igihugu.

Nk’uko byagarutsweho haruguru, hari abemeza ko Talon ashaka kugaruka mu rubuga rwa Politiki binyuze mu kuzatinda akazayobora iyo Sena.

Patrice Talon aranugwanugwa kuzagaruka muri politiki mu buryo bweruye.

Icyakora, muri Mata uyu mwaka, ubwo yabazwaga niba yifuza kuyobora Sena, Talon yasubije ati: “Nta cyo bitwaye uwazayiyobora wese, icy’ingenzi ni uko azaba ari umuntu urangwa no gushyira mu gaciro.”

Amakuru RFI ikesha abo mu nzego zibishinzwe avuga ko biro ya Sena izaba igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umwanditsi Mukuru (Rapporteur), bazamara imyaka itanu muri izi nshingano.

Amategeko agenga Sena ateganya ko imyanya ya Perezida na Visi Perezida igomba gutangwa gusa ku basanzwe ari abanyamuryango b’iyi Sena ku bw’itegeko, barimo ba Perezida bahoze bayobora igihugu n’abahoze bayobora inzego nkuru za Leta.

Aya mategeko yemejwe ku wa 30, Nyakanga(7), 2026 mu nama yabereye mu muhezo, ibintu bituma benshi bakeka ko n’amatora yo kuri uyu wa Kane na yo aza kubera mu muhezo.

Bénin mu ncamake

Iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Afurika.

Repubulika ya Bénin iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ihana imbibi na Togo mu Burengerazuba, Nigeria mu Burasirazuba, Burkina Faso na Niger mu Majyaruguru, ikagira inkombe ku Nyanja ya Atlantika (Ikigobe cya Guinée).

Umurwa mukuru ni  Porto-Novo, mu gihe Cotonou ari wo mujyi munini kandi ukoreramo Guverinoma n’ibikorwa byinshi by’ubukungu.

Iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 112,600, kigaturwa n’abaturage miliyoni 15.

Ururimi rwemewe mu ngezo z’ubutegetsi ni Igifaransa, ariko abaturage bavuga n’indimi nyinshi zirimo Fon, Yoruba, Bariba na Dendi.

Ifaranga rya CFA rikoreshwa muri Afurika y’Uburengerazuba (XOF) niryo abatuye iki gihugu bakoresha bahaha, kandi ubukungu bwacyo bushingiye ku buhinzi, cyane cyane ipamba, imbuto, ibigori n’amavuta y’imikindo.

Icyambu cya Cotonou na cyo ni ingenzi mu bucuruzi bw’akarere.

Mu mateka, Bénin yahoze yitwa Dahomey kugeza mu 1975, nyuma iza guhindura izina yitwa Bénin.

Yabonye ubwigenge yipakuriye ubukoloni bw’Ubufaransa ku wa 1 Kanama(8) 1960.

Mu rwego rwa politiki, igihugu kiyoborwa na Perezida wa Repubulika. Perezida uri ku butegetsi ubu ni Romuald Wadagni, watangiye manda ye muri Gicurasi 2026 asimbuye Patrice Talon.

Bénin izwi kandi nk’igicumbi cy’idini rya Vodun (Voodoo), rifite umwanya ukomeye mu muco w’igihugu kandi rinizihizwa buri mwaka nk’umunsi mukuru w’igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *