Umutungo Wa Donald Trump Wagabanutseho Miliyoni $ 300

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Umutungo wa Trump wagabanutseho Miliyoni $300. Ifoto@White House.

Ku nshuro ya 45, Forbes Magazine yashyize ahagaragara urutonde rwa Forbes 400, rugaragaza Abanyamerika 400 bafite imitungo myinshi kurusha abandi.

Muri uyu mwaka, umutungo w’aba banyemari 400 bose hamwe wageze kuri tiriyari 8 z’amadolari Y’Amerika, wiyongereyeho tiriyari 1.4 ugereranyije n’umwaka ushize(2025).

Kugira ngo umuntu agire umwanya kuri uru rutonde, agomba kuba afite nibura miliyari 4.4 z’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 600 z’amadolari arenze ku mafaranga yari akenewe umwaka ushize.

Elon Musk yakomeje ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Forbes ivuga ko umutungo we wikubye inshuro zirenga ebyiri, wiyongeraho miliyari 908 z’amadolari, akaba ari wo mutungo munini kurusha iyindi Forbes 400 yigeze kugaragaza.

Jeff Bezos ari ku mwanya wa kabiri, naho Larry Page ku wa gatatu.

Muri uyu mwaka, abantu bashya 34 binjiye kuri uru rutonde, barimo Greg Brockman, umwe mu bashinze OpenAI, Howard Lutnick, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ubucuruzi wa Leta Zunze ndetse n’abantu batandatu bashinze ikigo gikora ubwenge buhangano kitwa Anthropic.

Forbes ivuga ko ubwiyongere bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bukomeje gutuma abantu benshi bunguka imitungo myinshi.

Muri abo bashya harimo Brett Adcock wa Figure AI ndetse na Daniela na Dario Amodei bo muri Anthropic.

Umutungo wa Trump wagabanutse

Perezida Donald Trump yamanutseho imyanya 44 kuri uru rutonde, ava ku mwanya wa 201 ajya ku wa 245 mu mwaka wa kabiri wa manda ye ya kabiri ari Perezida.

Forbes ivuga ko umutungo wa Trump ubu ubarirwa muri miliyari 7 z’amadolari, ugabanutse uvuye kuri miliyari 7.3 z’amadolari umwaka ushize.

Iri gabanuka Forbes irihuza, mu bindi, n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya $TRUMP memecoin yatangije muri Mutarama, 2025, ndetse n’agaciro k’ikigo Trump Media & Technology Group.

Trump kandi si we muyobozi ukize cyane muri Guverinoma ye uri kuri uru rutonde.

Howard Lutnick, Umunyamabanga w’Ubucuruzi wa Amerika, ari ku mwanya wa 235, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 7.3 z’amadolari.

Tilman Fertitta, Ambasaderi wa Amerika mu Butaliyani, ari ku mwanya wa 103, afite umutungo wa miliyari 12.6 z’amadolari.

Forbes ivuga ko muri rusange ubukungu bw’abaherwe b’Abanyamerika bukomeje kwaguka, cyane cyane bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano, ariko kandi ko hari n’abakomeje kugira umutungo munini binyuze mu bikorwa nk’ubwubatsi, sima n’ibikoresho by’imodoka.

Abagore 62 bari kuri Forbes 400

Nk’uko byari bimeze mu 2025, uyu mwaka abagore 62 ni bo bari kuri Forbes 400, barenze  gato 15% by’abari kuri uru rutonde.

Ni umubare wagabanutse ugereranyije na 67 bariho mu 2024.

Alice Walton, umukobwa umwe rukumbi wa Sam Walton, umwe mu bashinze Walmart, ni we mugore ufite umutungo munini muri iri tsinda.

Naho Diane Hendricks, washinze akaba n’umuyobozi w’ikigo ABC Supply gicuruza ibikoresho byo gusakara, ni we mugore ufite umutungo munini yiboneye ubwe, aho kuwuragwa.

Muri rusange, 71% by’abashyizwe kuri Forbes 400 babonye umutungo wabo binyuze mu bikorwa byabo bwite aho kuwuragwa, umubare ungana n’uwo mu mwaka ushize.

Abaherwe benshi ntibageze kuri Forbes 400

Forbes kandi yongeye kureba uruhare abaherwe bagira mu bikorwa by’ubugiraneza, ishingira ku kigero cy’umutungo wabo bamaze gutanga.

Urutonde rubashyira mu byiciro kuva kuri 1 kugeza kuri 5, aho 5 ari cyo cyiciro gihabwa abatanze igice kinini cy’umutungo wabo mu bikorwa by’ubugiraneza.

Forbes ivuga ko hafi 80% by’abari kuri Forbes 400 batanze munsi ya 5% y’umutungo wabo mu bikorwa by’ubugiraneza. Ariko hari abatanze igice kinini, barimo MacKenzie Scott na Warren Buffett, bamaze gutanga hejuru ya 20% by’imitungo yabo.

Kubera ko amafaranga make umuntu agomba kuba afite kugira ngo ajye kuri Forbes 400 yageze ku rwego rwo hejuru kurusha mbere, ubu hari Abanyamerika 590 bafite miliyari z’amadolari ariko batunze make ku buryo batabasha kujya kuri uru rutonde.

Muri abo harimo amazina azwi cyane nka Oprah Winfrey, Arnold Schwarzenegger, Beyoncé Knowles-Carter na Taylor Swift.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *